NEWS
Uwabaye Visi Perezida w’u Burundi yanenze Ndayishimiye washotoye u Rwanda

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 1998 kugeza mu 2001, yanenze Perezida Evariste Ndayishimiye uherutse gusaba Abarundi kwitegura intambara yabo n’Abanyarwanda.
Ndayishimiye wari mu ntara ya Kirundo, tariki ya 11 Gashyantare 2025 yavuze ko azohereza ku mupaka Abarundi bose kugira ngo bahangane n’Abanyarwanda, kandi ngo yiteguye gutsinda.
Yagize ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha. Ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi Kirundo aho byavuye’?”
Mu kiganiro na Télé Renaissance, Bamvuginyumvira yatangaje ko amagambo ya Ndayishimiye adakwiye kuko iyo ibihugu bifitanye amakimbirane, biyakemura hifashishijwe inzira zagenwe za dipolomasi.
Uyu munyapolitiki uyoboye ihuriro ‘Urunani CFOR-Arusha’ ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, yagaragaje ko imyitwarire ya Ndayishimiye muri aya makimbirane ishobora gushyira u Burundi mu kaga.
Bamvuginyumvira yagize ati “Umukuru w’Igihugu cyacu yafashe inzira imugeza kure ku buryo gusubira inyuma bimugora, ahubwo ahitamo gufata iyo nzira yo gushyira u Burundi mu kaga.”
Bamvuginyumvira yagaragaje ko ubwo ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwajyagaho, Abarundi bari bizeye ko buzashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, cyane cyane ingingo yo kunga Abarundi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku moko.
Yasobanuye ko ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza na Ndayishimiye bwahisemo gutandukanya Abarundi, burabaryanisha, buhohotera abatavuga rumwe na bwo bigera aho bajya mu buhungiro, abandi barafungwa.
Bamvuginyumvira yatangaje ko amagambo ya Ndayishimiye atari igisubizo ku makimbirane y’u Rwanda n’u Burundi, ahubwo ko yongera ubukana bwayo. Ati “Ariya magambo si igisubizo ahubwo ni ingorane zinjira mu zindi.”
Uyu munyapolitiki uri mu buhungiro yagaragaje ko amakimbirane y’u Rwanda n’u Burundi ashingiye ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyi ntambara, kuva mu 2023 ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, aho zikomeje kwamburwa ibice byinshi byo muri iyi ntara.
Bamvuginyumvira yasabye ingabo z’u Burundi kuva muri RDC, ati “Ni cyo gituma mvuga ko byaba byiza aho guta umwanya ngo bagiye muri Congo guhonerayo, nibatahe hanyuma biyunge, bahindure ubutegetsi, nibamara guhindura ubutegetsi, bajye mu biganiro, bafungure imipaka, abenegihugu bamererwe neza, babone amahoro. Naho ubundi kubasunikira mu ntambara si cyo gisubizo.”
Ku ntambara yo muri Congo, Bamvuginyumvira yagaragaje ko intambara iri kubera muri RDC ari iy’Abanye-Congo. Ati “Iyo ntambara muzi uko yatangiye, ni intambara y’Abanye-Congo ku Banye-Congo.”
Yasobanuye ko nyuma yo kuva muri RDC kw’abasirikare b’ibihugu cyabo no guhindura ubutegetsi bw’u Burundi hakajyayo ubwubahiriza amasezerano ya Arusha, hakwiye kuba ibiganiro bihuza ibi bihugu byose byo mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Ati “Mutahe iwanyu, muhindure ubutegetsi maze ibyo bihugu biganire, u Rwanda ruganire n’u Burundi, u Burundi buganire n’u Rwanda, u Rwanda ruganire na Congo, Congo iganire n’Abanye-Congo bayo. Erega natwe tuganire nk’Abarundi kuko twarahunze, dusabwa gutaha mu gihugu cyacu, twumvikane, tuganire kuri bwa butegetsi bw’amasezerano ya Arusha bushyira Abarundi hamwe, tugire imigambi imwe, ubwenge bujye hamwe, twubake igihugu cyacu, kive mu marira, kive mu kwangara, kijye mu iterambere nyirizina.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu Ukuboza 2023. Byatumye u Burundi bufunga imipaka muri Mutarama 2024, n’ubu iracyafunze.