Connect with us

NEWS

Uvira: Abasirikare ba FARDC Barashwe Bagiye Kwiba

Published

on

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, umujyi wa Uvira wumvikanagamo urusaku rw’imbunda rwinshi, nyuma y’uko abasirikare ba FARDC barashwe ubwo bivugwa ko bari bagiye kwiba mu gace ka Kavimvira, ahazwi nko mu Rugenge.

Ahagana saa yine z’ijoro zishyira saa tanu, abaturage batuye mu Rugenge bahagurutse kubera urufaya rw’amasasu. Umwe mu batuye aho byabereye yabwiye itangazamakuru ati:

“Ni abasirikare ba FARDC bari baje kwiba ku rugo rumwe ruri ku muhanda wo mu Rugenge, ariko insoresore zo muri ako gace zibamishamo amasasu bataragira icyo biba.”

Abo basirikare ngo bamaze kubona ko batunguwe, bahise batoroka berekeza mu bindi bice by’umujyi wa Uvira bitari byafashwe n’umutekano muke.

Nubwo nta byangiritse cyangwa abantu bakomeretse byatangajwe, urusaku rw’imbunda rwashyize abaturage mu bwoba, bamwe banahitamo guhunga aho batuye. Uvira isanzwe iri mu turere twugarijwe n’umutekano muke, ibintu byarushijeho gukara kuva ubwo imitwe yitwara gisirikare ihungiye muri uyu mujyi.

Uko kwegerana kw’ingabo zitandukanye harimo FARDC, Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi, gukomeje gutera umwuka mubi. Buri ruhande rushinja urundi korohera umutwe wa M23 watwaye umujyi wa Bukavu, bikaba byaratumye haduka imirwano hagati yabo.

Mu byumweru bibiri bishize, FARDC na Wazalendo bararasanye bikomeye, bivuye ku makimbirane yatewe n’uko leta ya Congo ihemba abasirikare ba FARDC, mu gihe abarwanyi ba Wazalendo batarimo bahabwa amafaranga y’ukwezi.

Ibyo byatumye FARDC isaba Wazalendo kuva mu mujyi wa Uvira, bagatura mu misozi iri hejuru y’uyu mujyi mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *