Connect with us

Economy

Utubari, Amahoteli n’ahabera imyidagaduro byemerewe gukora bigakesha

Published

on

Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, ahabera imyidagaduro harimo amahotel utubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro.

Ibikorwa birimo amahoteli, utubari, resitora n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, naho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bigakora amasaha yose.

Mu itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025.

Aharebwa n’aya mabwiriza kandi RDB yavuze ko hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n’urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka. Aya mabwiriza arareba n’abateganya ibirori mu ngo.

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza

RDB yavuze ko buri wese asabwa kwigenzura, cyakora ifatanyije n’izindi nzego za Leta bireba ikazakurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, utazayubahiriza akazabihanirwa.

RDB kandi yibukije ibirebana no kunywa ibisembuye, igira iti “Ntibyemewe guha ibinyobwa bisembuye abatarageza ku myaka 18. Umuntu bigaragara ko yasinze ntagomba guhabwa ibinyobwa bisembuye”.