Connect with us

NEWS

USA: Urukiko rwa Leta Rwahagaritse Ifungwa rya USAID

Published

on

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umucamanza wa Leta yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika gahunda yari igamije gufunga Ikigo cy’Iterambere Mpuzamahanga cya Amerika (USAID), yari yarategetswe n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump.

Mu rubanza rwasomwe ku wa Kabiri, umucamanza Theodore Chuang yanzuye ko icyemezo cyo gufunga USAID cyafatwaga n’ibiro bishinzwe kunoza imikorere ya guverinoma (Department for Government Efficiency – Doge), biyobowe na Elon Musk, kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu byemezo yafashe, Chuang yasabye ko Doge isubiza USAID uburyo bwo kugera ku bikoresho by’ikoranabuhanga no gusubukura ubwishyu bw’abakozi, harimo n’abari mu kiruhuko cy’agateganyo. Yemeje kandi ko nta mukozi wa USAID ugomba kwirukanwa, ariko ntiyasabye ko abari barashyizwe mu kiruhuko basubizwa mu mirimo yabo.

Iki kirego cyari cyatanzwe n’abakozi 26 ba USAID batavuzwe amazina, bagaragaje ko ibikorwa bya Elon Musk byari bifite intego yo gusenya USAID mu buryo budakurikije amategeko.

Mu nyandiko y’ikirego, abunganira abakozi ba USAID bavuze ko Musk atari yemerewe n’amategeko kugira ububasha bwo gufata ibyemezo bikomeye muri guverinoma kuko atigeze yemezwa ku mugaragaro na Sena ya Amerika.

USAID yari mu bigo byihutirwaga gufungwa na Doge nyuma y’uko Trump yongera gutorerwa kuyobora Amerika muri Mutarama 2025. Yari yategetse ko inkunga zose z’igihugu cye zihagarikwa mu gihe cy’iminsi 90, ibintu byateje impaka ndende.

Mu kwiregura, Doge yavuze ko Musk yari afite inshingano zo gutanga inama gusa, ariko umucamanza Chuang yanzuye ko ibyemezo byafashwe byarenze ubwo bubasha, bikaba byararenze ku mategeko arengera ibikorwa bya USAID ndetse n’inyungu rusange z’abaturage.

Nubwo urukiko rwafashe icyemezo cyo guhagarika ifungwa rya USAID, ntiharamenyekana niba iki cyemezo kizagarura ibikorwa byayo uko byari bisanzwe, cyane ko abayobozi bayo bavuga ko 80% by’ibikorwa byayo byahagaritswe.

Umuvugizi wa White House, Anna Kelly, yatangaje ko ubucamanza burimo kuburizamo gahunda za Perezida Trump. Yagize ati: “Abacamanza barimo kubangamira ubuyobozi bwa Trump mu bikorwa bye byo kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta. Iki cyemezo nta shingiro gifite, kandi tuzakijuririra.”

Norm Eisen, umwe mu barengera inyungu z’abakozi ba USAID, yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu guhangana n’imyanzuro ifatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yagize ati: “Ikigo USAID gifasha abantu benshi ku isi, kandi gufunga ibikorwa byacyo gutyo gusa ni ugusenyera rubanda.”

Iki cyemezo cy’urukiko kije mu gihe ubuyobozi bwa Trump bukomeje kugerwaho n’ibirego bitandukanye, birimo n’icyemezo cyundi mucamanza cyo guhagarika gahunda yo kwirukana bamwe mu bimukira bakomoka muri Venezuela, nayo ikomeje guteza impaka mu buyobozi bwa Amerika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *