Connect with us

NEWS

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel

Published

on

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa 11 Mata 2024 rwakatiye   CG (Rtd) Gasana Emmanuel igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Gusa mu cyemezo cy’urukiko cyo kiuri uyu wa Kane ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

CG (Rtd) Gasana wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko bitewe n’impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano.

Ku wa 12 Werurwe 2024, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Ibyaha yari akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Yaburanye ahakana ibyaha asaba ko yarekurwa kuko ibyo yakoze atari agamije gukora icyaha ahubwo yashakaga gufasha abaturage kubona amazi nk’uko rwiyemezamirimo witwa Karinganire yabimubwiraga.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungirwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.