NEWS
Urukiko rw’Ikirenga rwagize Trump umwere ku bikorwa yakoze nka Perezida wa Amerika
Donald Trump, wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’ibibazo by’ubucamanza byaturutse ku birego bimushinja gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2020 nyuma yo gutsindwa amatora. Trump yashinjwaga gushishikariza abayoboke be kwigabiza Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku itariki ya 6 Mutarama 2020, mu rwego rwo kuburizamo ibikorwa byari bigamije kwemeza ibyavuye mu matora byari byegukanwe na Joe Biden.
Muri iryo jambo ryaciye ibintu, Trump yashishikarije abayoboke be kutemera ibyavuye mu matora, bigatuma bagana ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko basenya ibikorwa bitandukanye. Ibyo bitero byasize abantu batanu bahasize ubuzima. Ubushinjacyaha bwavuze ko Trump ari we wateje ibyo bibazo kuko yashishikarije abantu kwishora mu bikorwa by’urugomo abizi neza ko bifite ingaruka zikomeye.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwavuze ko Perezida wa Amerika cyangwa uwigeze kuba Perezida w’icyo gihugu, adashobora kuburanishwa ku bikorwa yakoze nka Perezida, keretse ibikorwa yakoze ku giti cye. Ibi byatumye hagaragazwa ingorane mu kuburanisha Trump kuri iryo jambo ryavugiwe mu rwego rw’ubuyobozi bwa Perezida.
N’ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwatanze uru rwego rw’ubudahangarwa ku bikorwa bya Perezida, ntabwo bivuze ko Trump adashobora kuburanishwa. Inkiko z’ibanze zishobora gutangira kumva iby’iki kirego vuba aha, ariko ikibazo kizaba ukumenya niba Ijambo Trump yavuze ryaravuzwe nka Perezida cyangwa ryaravuzwe nk’umuntu ku giti cye.
Iki kirego gishobora kuzatwara igihe kinini ku buryo gishobora gukemurwa neza nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu Ugushyingo. Naramuka atowe, Trump ashobora gusaba Urwego rw’Ubutabera muri Amerika guhagarika iby’iki kirego.