Connect with us

NEWS

Urukiko rwemeje kweguza Visi Perezida wa Kenya

Published

on

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwa Kenya rwatangaje ko ibirego byo gushinja Visi Perezida Rigathi Gachagua byemejwe, rusobanura ko hari gutegurwa uburyo Sena yatora ko yakwirukanwa muri iki cyumweru.

Ejo ku wa Kabiri hari hategerejwe umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo kwemerera Abasenateri gukora, bakemeza ko Gachagua yeguzwa mu nshingano ze.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatoye ishinja Visi Perezida ibirego 11 birimo ruswa, guhungabanya Guverinoma, gukurura urwango rushingiye ku moko n’ibindi ariko Gachagua yahakanye ibyo aregwa byose.

Gachagua yavuze ko icyifuzo cyo kumweguza gishyigikiwe n’Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi kandi gishingiye ku binyoma bya politiki nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Kuva Perezida Ruto yasesa Guverinoma nyuma y’imyigaragambyo yabaye muri Kamena na Nyakanga, yahise ashyiraho Guverinoma yiganjemo abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bivugwa ko kuva icyo gihe Gachagua atongeye kugira ijambo ndetse nyuma yaje gukurwa ku rubuga rwa whatsApp yari ahuriyeho na Perezida Ruto kandi ari ho yamenyeraga gahunda y’Umukuru w’Igihugu nkuko yabitangarije Ikinyamakuru The Citizens.

Mu bihe bitandukanye Gachagua yagiye asaba imbabazi Perezida William Ruto, amusaba kutamutererana nkuko yabimusezeranyije ndetse ko niba ari n’umugore we wamuhemukiye asabye imbabazi mu izina rye.

Yagize ati “Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto niba mu kazi naba naramukoreye amakosa, rwose ndamusabye mbikuye ku mutima ngo ambabarire.Niba ari n’umugore wanjye wagukoshereje musabiye imbabazi.”

Yanasabye imbabazi Abadepite bashaka kumweguza n’abandi bashaka ko ava mu nshingano ze.

Gachagua ni we Visi Perezida wa mbere mu mateka ya Kenya waba wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.