NEWS
Urukiko rwakatiye uwari umuyobozi mu karere igifungo cy’imyaka itanu kubera ruswa
Mutembe Tom wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma wafashwe yakira ruswa ya miliyoni 5Frw, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 15 Frw, Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) wabaye icyitso muri icyo cyaha akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 3,750,000 Frw.
Ku itariki ya 14 Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye abo bagabo bakira ruswa ya 5,000,000 Frw kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.
Iyo ruswa bayihawe n’Umuyobozi wa Sosiyete ya East Africa Busness Support Ltd, Matata Christophe, ku girango akorerwe inyigo y’umushinga wo kubaka parikingi y’amakamyo mu Karere ka Ngoma, gufashwa gukorerwa amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’Akarere ka Ngoma, no kuzumvisha ubuyobozi bw’ako karere ko yazajya yishyura amafaranga make kandi mu gihe kirekire.
Nyuma yo gutabwa muri yombi bakanagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe kuri icyo cyaha, kuwa 31 Gicurasi 2024 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwemeje ko Mutembe Tom ahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke yifashishije imirimo ye ngo hagire igikorwa, naho Mutabazi Célestin ahamwa no kuba icyitso mu cyaha cyo kwakira indonke.
Urukiko rwakatiye Mutembe Tom igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 15 Frw, naho Mutabazi Célestin we akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 3,750,000 Frw.
Itegeko riteganya ko uhamwe n’icyaha Mutembe Tom yahamijwe cyo gusaba no kwakira indonke gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ni mu gihe icyaha Mutabazi Célestin yahamijwe, itegeko risobanura ko gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha