Connect with us

NEWS

Urukiko rwahamije ibyaha bya Jenoside Nkunduwimye ’Bomboko’

Published

on

Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Emmanuel Nkunduwimye ’Bomboko’ ibyaha byose yari akurikiranweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nkunduwimye bahimbaga”Bomboko”ubusanzwe waburanaga ataha iwe yahise yambikwa amapingu aba ajyanywe gufungwa mu gihe ategereje umwanzuro ku bihano bye uzatangazwa tariki ya 10 Kanama 2024.

Uku guhamwa n’ibyaha bije nyuma y’iminsi ine y’umwiherero w’inteko iburanisha igizwe n’abacamanza b’umwuga ndetse n’inyangamugayo zigera muri 24 zatoranyijwe mu baturage b’Ububiligi.

Iyo nteko nyuma yo kwiherera basuzuma ibirego babihuza n’ubuhamya bw’uregwa n’abamwunganira ndetse n’abatangabuhamya b’impande zombi inteko iburanisha yanzuye ko yasanze ibyaha uko ari bitatu yari akurikiranyweho bimuhama.

Harakurikiraho iki?

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru,Ingabire Grace, uri gukirikirana uru rubanza mw’izina ry’umushinga Justice et Memoire,uterwa inkunga na RCN Justice et democratie, ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “Pax Press” HAGURUKA ndetse na AMI, ngo icyemezo cy’uyu munsi kigiye gukurikirwa no kuzahuza ibyaha bimuhamye n’amategeko ahana y’Ububiligi.

Yagize ati”Icyabaye uyu munsi nuko inteko iburanisha ifatanyije n’inyangamugayo batanze umwanzuro w’uko bumvise urubanza,babihuza n’ibyaha Bomboko aregwa,noneho bakurikije ubuhamya bwatanzwe n’uburyo uregwa yireguye banzuye ko ibyaha byose aregwa bimuhama, undi mwanzuro utegerejwe mu minsi iri imbere wo uzaza utanga ibihano.”

Nkunduwimye Emmanuel uzwi kw’izina rya BOMBOKO ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba ari naho atuye, yari akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: kugira uruhare muri jenoside,ubwinjiracyaha mu cyaha cya jenoside ndetse n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.

Ibi byaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreye hirya no hino mu mujyi wa Kigali cyane cyane ahahoze hitwa mu gakinjiro hano mu mujyi wa Kigali, mu igaraji ryari rizwi nka AMGAR