NEWS
UPDF igiye guha icyubahiro umujenerali wambariye Perezida Kagame mu bukwe bwe
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyateguye ibirori byo guha icyubahiro Maj Gen Aronda Nyakairima, wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu.
Ibi birori bizabera i Kampala hagati ya tariki ya 10 na 12 Nzeri 2024, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwizihiza ubuzima bwa Hon Gen Aronda Nyakairima; urugero rw’igitambo cy’impinduramatwara, guharanira iterambere n’agaciro ka Afurika, gukunda igihugu, ubutwari ndetse n’umuntu nyawe uharanira ukwishyira ukizana.”
Perezida Yoweri Kaguta Museveni ateganyijwe kwitabira iki gikorwa no kugifungura ku mugaragaro, aho azatangamo ijambo rikomeye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje mu butumwa bwe ko yishimiye kuba Gen Aronda agiye guhabwa icyubahiro nyuma y’imyaka icyenda. Yagize ati: “Ndashimira Imana ishobora byose ko nyuma y’imyaka icyenda, kera kabaye UPDF igiye guha icyubahiro nyacyo nyakwigendera Afande Aronda wahoze ari komanda wacu. Kwibuka no kuha icyubahiro intwari n’intangiriro yo gutera imbere.”
Gen Aronda Nyakairima, wari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yitabye Imana mu 2015 azize indwara y’umutima ubwo yari mu ndege avuye muri Koreya y’Epfo yerekeza muri Uganda.
Urupfu rwe rwababaje benshi, barimo Perezida Paul Kagame, wagize icyo avuga mu butumwa bwatanzwe na Cheikh Musa Fazil Harelimana wari Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu cy’u Rwanda. Perezida Kagame yagaragaje ko Gen Aronda yari umuyobozi wicishaga bugufi kandi ukunda igihugu.
Gen Aronda yari umuntu w’ingenzi mu mateka y’umubano w’u Rwanda na Uganda, kandi by’umwihariko yari inshuti y’umuryango wa Perezida Kagame, kuko mu 1989 ubwo Perezida Kagame yakoraga ubukwe na Madamu Jeannette Kagame, Gen Aronda Nyakairima ni we wari garçon d’honneur.