NEWS
UN yambitse abapolisi b’u Rwanda imidali y’ishimwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’epfo
Ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri, umuryango w’Abibumbye (UN) wambitse imidali y’ishimwe ry’akazi abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Iyi midali igaragaza ubwitange n’umuhate bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b’abasivili muri icyo gihugu.
Umuhango wo gushyikiriza iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU3-6) wabereye mu murwa mukuru, Juba, uyobowe na Christine Fossen, ukuriye ishami rya Polisi mu butumwa bwa Loni. Witabiriwe na Commissioner of Police (CP) Felly Rutagerura Bahizi, ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.
Madamu Fossen yashimiye abapolisi ku bwitange bwabo mu kurengera abaturage b’abasivili no gufasha Polisi ya Sudani y’Epfo (SSNP) kwiyu baka mu bushobozi. Yagize ati: “Iyi midali mwambitswe ni iy’ishimwe ku bwitange bwaranze buri wese muri mwe, ibikorwa byanyu bigatanga umusaruro mu kurengera abaturage no gushimangira amahoro.
CP Rutagerura nawe yashimiye abapolisi bahawe imidali, yibanda ku bikorwa by’indashyikirwa byabaranze mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo. Itsinda RWAFPU3 riyoborwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya, yashimiye UNMISS ku buryo ibafasha, bigatuma bashobora kuzuza inshingano zabo neza.
SSP Uwamariya yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’abaturage, babikomatanya n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutambamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Mu mwaka umwe bamaze mu butumwa, itsinda RWAFPU3-6 ryatanze umusanzu wo guhugura abapolisi ba Sudani y’Epfo mu byerekeranye no kugarura ituze rusange no gukoresha tekiniki za Polisi mu bikorwa byo gufata no gufunga abacyekwaho ibyaha. Iyi midali ikaba izakomeza kuba ikimenyetso cy’umuhate n’ishyaka ryo gukora neza mu kazi kabo.