NEWS
Umwarimu aravugwaho gutegeka abana gukubita umunyeshuri arapfa

Mu Karere ka Gicumbi umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri bo mu mwaka wa kabe w’amashuri abanza, gukubita mugenzi wabo bamuziza ifunguro, bimuviramo gupfa.
Amakuru dukesha Umuseke ni uko byabereye mu Murenge wa Miyove, akagari ka Gakenke, umudugudu wa Museke ku ishuri ryitwa GS. Rumuri.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi, 2025. Umwarimukazi witwa Nibagwire Caline w’imyaka 35 y’amavuko ngo ni we wategetse abanyeshuri batandatu bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15 gukubita mugenzi wabo w’umuhungu biza kumuviramo gupfa.
Inzego z’umutekano zirimo Police, RIB, ingabo na DASSO bageze kuri GS. Rumuri bahasanga uwitwa Muhikuzo Samson w’imyaka 39 y’amavuko, akaba ari umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS), yavuze ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kubera ko “yari aje kurya kandi atize.”
Yavuze ko abanyeshyuri bavuka ko bahawe amabwiriza yo kugukubita mugenzi wabo n’umwarimu wabo witwa Nibagwire Caline.
Bariya banyeshuri bakubise mugenzi wabo imigeri n’inshyi ariko ngo aza kubacika ariruka agwa muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu.
Uwitwa Sindikubwabo w’imyaka 29 y’amavuko ni we wagiye kwa muganga afashe nyakwigendera kuri moto, yavuze ko bamutegeye moto yapfuye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove witwa Twagira Dan, yavuze ko yahageze yapfuye.
Umurambo ntabikomere ufite bigaragara, ngo ufite udusharure mu gatuza bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga abanyeshuri bamukubitaga.
Abanyeshuri bakekwaho biriya amakuru avuga ko bajyanywe gufungirwa kuri Police station ya Byumba, ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba, uzajyanwa Kacyiru gukorerwa isuzumwa.
Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ikibazo cyavutse ubwo uriya mwana yajyaga gusangira na bagenzi be kandi yasibye ishuri, kandi ngo ubusanzwe amafunguro agenerwa abana bagiye kwiga uwo munsi.
Ati “Ntabwo habayeho gutegeka abana ngo bakubite mugenzi wabo, ahubwo umwarimu yari yavuze ko hari burye abana bize, igihe cyo kurya kigeze birumvikana hategurirwa amafunguro abana bari bari ku ishuri noneho mugenzi wabo utari wize aza gusangira na bo. Ni aho haba haravutse ikibazo.
Yavuze ko nubwo iperereza rikomeje nta wabwiye abana ngo bakubite mugenzi wabo.
Mayor Nzabonimpa avuga ko kurya ku ishuri muri gahunda ya school feeding bireba abana bose, kandi ngo abarezi bagomba kuba hafi abo bana igihe bafungura kugira ngo bakurikirane ikibazo icyo ari cyo cyose cyavuka.