NEWS
Umwana w’imyaka 10 wasambanyijwe na nyirarume akamutera inda yabyaye abazwe
Inkuru y’umwana w’imyaka 10 wasambanyijwe na nyirarume ikomeje gutera agahinda mu gihugu cya Kenya, nyuma y’uko uyu mwana yibarutse abazwe nyuma y’amezi icyenda asamye, gusa uruhinja yibarutse rwitabye Imana nyuma y’iminsi umunani ruvutse.
Njeri Wa Migwi, uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, ni we watangaje iyi nkuru ibabaje ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024. Abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Njeri yagaragaje akababaro ke ku bw’iyangizwa ry’abana muri Kenya, cyane cyane ashingiye kuri uyu mwana w’umukobwa wasambanyijwe na nyirarume agaterwa inda.
Nyuma yo kumara ibyumweru 34 asamye, uyu mwana yageze igihe cyo kubyara, ariko kubera ubuzima bwe budakomeye, yabazwe kugira ngo yibaruke. Icyakora, nubwo yabashije kubyara, uruhinja yibarutse rwitabye Imana nyuma y’iminsi umunani ruvutse.
Nyuma yo kumenya ko umwana wabo yibarutse, se w’uyu mwana ngo yanze ko amugarukira mu rugo, nk’uko Njeri Wa Migwi yabitangaje. Kubera icyo cyemezo, uyu mwana yahise ajyanwa mu kigo cy’ishuri bacumbikirwamo, aho ubu ari kugenda yoroherwa gahoro gahoro.
Iki kibazo gikomeje kugaragaza isura y’ubugome bukorerwa abana muri Kenya, cyane cyane ku byaha byo gusambanya abana. Njeri Wa Migwi yavuze ko umutima we uhangayikishijwe n’iyangizwa ry’abana bato mu gihugu, agasaba ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya no gukumira ibikorwa nk’ibi byo gufata ku ngufu abana.
Uyu mwana w’imyaka 10, nk’abandi bagize ihungabana riterwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akeneye inkunga y’ubuvuzi n’iyindi yose ishoboka kugira ngo abashe gukira ibikomere byo ku mubiri no ku mutima yatewe n’ibi bibi byamubayeho.
Nubwo inkuru ye iteye agahinda, ikwiye gukangura sosiyete kugira ngo ikomeze kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, no gushyigikira abakorewe iri hohoterwa kugira ngo babashe kubona ubutabera ndetse n’ubufasha bukwiye.