NEWS
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho gutwara amafaranga y’abaturage bamugurije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gutwara amafaranga y’abaturage bamugurije.
Amakuru dukesha Umuseke wamenye ni uko kuri uyu wa 11 Mata 2025 ari bwo gitifu w’Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza witwa Nsasingizimana Innocent yatawe muri yombi.
Abahaye amakuru umuseke bavuga ko gitifu Innocent ayo mafaranga yayafashe mu bihe bitandukanye aho hari ayo yagujije abaturage ntabishyure, ayo abaturage bamuhaga ngo abishyurire mituweli ntabikore n’andi yagiye afata mu bundi buryo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye umuseke ko RIB yatangiye iperereza.
Amakuru avuga ko gitifu wa Nyabinyenga arimo amafaranga agera ku bihumbi magana atanu (500.000Fw) bigakekwa ko bimwe mu byo asabwa ari ukuyishyura akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkomero mu karere ka Nyanza.
Tariki ya 10 Mata 2025 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiranye inama n’abagatifu bose b’utugari bakorere mu karere ka Nyanza maze inama isoje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busigarana abagitifu bagera kuri 20 bagirwa inama by’umwihariko.
Buri wese yabwirwaga amakosa ye, agasabwa kwikosora kandi na gitifu w’Akagari ka Nyabinyenga akaba yari ari mu bagiriwe inama ,asabwa kwishyura amafaranga afitiye abaturage naho abandi bagitifu abenshi muri bo bihanangirizwaga kureka guhabwa ruswa ndetse bakanasabwa kureka ubusinzi.