Connect with us

NEWS

Umutwe wa FCR wiyunze kuri AFC/M23, uha FARDC amasaha 24 yo kuva mu bice ugenzura

Published

on

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko umutwe witwa Front Commun de la Résistance (FCR) wamaze kubiyungaho, asaba n’indi mitwe yitwaje intwaro cyangwa abanyepolitike bifuza kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhuza na bo amaboko.

FCR yatangaje ku mugaragaro yo yihuje na AFC/M23 ku wa 9 Werurwe 2025.

Ubutumwa Kanyuka yashyize kuri X buvuga ko “uku kwihuza kongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira Congo yigenga kandi itabera. Turahamagarira imitwe yitwaje intwaro yose, imitwe ya politike n’imiryango y’abanye-Congo kubigana.”

Amashusho yashyizwe hanze n’abayobozi b’umutwe wa FCR agaragaza ko bitandukanyije n’ingabo za FARDC kubera ubugambanyi, urugomo, ubusahuzi, gufata ku ngufu n’indi migirire idahwitse iziranga.

Umuvugizi w’uyu mutwe usanzwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, Col. Augustin Darwin yagaragaje kimwe mu byatumye wihuza na M23 ari uko batishimiye na gato imiyoborere mibi y’igihugu, harimo amasezerano abayobozi bagiye baha abaturage ntibayubahirize, kunyereza umutungo, amacakubiri, kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Ati “Dushingiye ku bibazo by’umutekano muke byugarije abaturage by’umwihariko mu Burasirazuba bw’igihugu, tunareba ku murongo wa politike udasobanutse uriho ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho abayobora bareka abo bayobora bagapfa mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Itangazo yasomaga ririmo ingero nko muri Beni, Lubero, na Ituri bikorwa na ADF n’abicwa na FDLR muri Rutshuru.

FCR ishinja Leta ya Congo kutita ku mitwe yirwanaho mu kwishakira umutekano nyamara bakabaye bahabwa ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Aba barwanyi bashinja FARDC guteshuka ku nshingano yo kurinda igihugu bakajya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije n’amategeko.

Bahamya ko kuba ingabo za Leta zarahunze ibice bitandukanye zikagenda zisahura, zihohotera abaturage, abandi bafatwa ku ngufu bituma ari zo mwanzi wa mbere w’abaturage.

FCR yatangaje ko yitandukanyije na FARDC ndetse iha izi ngabo amasaha 24 ngo zibe zavuye mu bice isanzwe igenzura, bivuze ko na byo byageze mu biganza bya M23.

Iti “Turamenyesha buri wese ko twahisemo kwifatanya na AFC/M23 kugira ngo dusenyere umugozi umwe, mu ntego yo guharanira imiyoborere myiza, kurwanya ruswa no gusubiza agaciro abanye-Congo.”

Umutwe wa M23 usanzwe ugenzura Goma n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru, na Bukavu n’ahandi henshi muri Kivu y’Amajyepfo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *