NEWS
Umuturage wahingaga yabonye Imibiri 4 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu ma saa munani z’amanywa zo ku wa kabiri, tariki ya 14 Mutarama 2025, ubwo umugabo witwa Murengera Jean n’umugore we bahingaga isambu bakodesha, yabonye imibiri 4 y’Abatutsi bo mu muryango umwe bishwe muri Jenoside, Ibuka, ubuyobozi n’izindi nzego barabyemeza n’amazina yabo aramenyekana.
Iyo mibiri yabonywe mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, nk’uko byatanzwemo ubuhamya n’ababizi, bari bahatuye kuva kera, ngo ni ahahoze ubwiherero rw’itorero EMLR mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwari bwubatse mu murima itorero ryahawe n’ababyeyi ba nyiri iyo sambu, bari bayifite icyo gihe, urusengero ruhakuwe mbere ya Jenoside n’ubwo bwiherero burasenywa, hasigara icyobo cyabwo ari cyo cyajugunywemo iyo mibiri.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kirimbi, Ntirenganya François, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo uwo mugabo n’umugore we bahingaga, mu mvura yari irimo igwa, umugabo yageze muri urwo rubibi, ahari ikinusi (imigwegwe) cyasaga n’ikinugitse hejuru ariko giteye, abona umwenda, akurikiranye abona ni ipantalo irimo umubiri.
Ati: “Yabaye aretse gukomeza guhinga araduhamagara nka Ibuka, ahamagara ubuyobozi bw’Akagari, Umurenge n’inzego z’umutekano, turahagera ni bwo bakomezaga gucukura haboneka n’indi mibiri 3, irimo uw’umwana.’’
Yakomeje agira ati: “Mu buhamya bwakurikiyeho hanakurikijwe iyo myambaro bari bambaye bamwe mu bari aho bahise babamenya dusanga ni umubiri w’umukecuru wari ufite imyaka 70 yicwa, uw’umuhungu we wari mu kigero cy’imyaka 40, uw’umukazana we wari umugore w’uwo muhungu we wari mu kigero cy’imyaka 36 n’uw’umwuzukuru we wari umwana w’ abo bandi wari ufite imyaka 3.”
Yavuze ko bikimara kwemezwa, iyo mibiri yahise ijyanwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi, aho igiye gutunganywa ikazashyingurwa mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntirenganya François yavuze ko, kuba mu gihe igihugu cyitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imibiri ikiboneka abantu bahinga, bakora imihanda, indi ikaboneka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi nk’uko bagenda babyumva hirya no hino, biterwa n’abafite amakuru y’aho iri bakinangiye kuyatanga.
Bikaba biterwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside,ihakana n’ipfobya ryayo bikibaritsemo, asaba abafite ayo makuru kuyatanga kugira ngo biruhure ubwabo banaruhure abo mu miryango y’abishwe bamaze imyaka irenga 30 bashakisha kandi hari abafite amakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yihanganishije muri rusange abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko imiryango ya ba nyiri iriya mibiri yabonetse, avuga ko akurikije uko yabonye aho yabonywe, higeze guhingwa ariko hari hashize imyaka irenga 4 hadahingwa.
Ati: “Tugiye gukurikirana tumenye niba abahahingaga mbere batarigeze bayibona cyangwa barayibonye ntibatange amakuru na byo bimenyekane.”
Yavuze ko ahereye kuri iyi mibiri yabonetse, nta gushindikanya ko hakiri indi iri hirya no hino, kuba barishwe ku manywa y’ihangu hari abafite amakuru.
Ati: “Byanze bikunze hari ababizi ariko bacyinangiye imitima, banga kubigaragaza kubera ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo byanze kubavamo, tukabasaba kuyireka bagakiza intimba abarokotse batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro, bakabarangira aho iyo mibiri iri.”
Bibaye hatarashira n’iminsi 4 mu Karere ka Rutsiro,mu Murenge wa Mushubati, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu naho habonywe imibiri 3, uw’umuntu mukuru n’abana 2, yabonywe n’abatambukaga bahabonye umwenda, bagiye kureba barayihabona batanga amakuru, bivuze ko imibiri itaraboneka igihari, akaba ari yo mpamvu abayifiteho amakuru basabwa kuyatanga.