NEWS
Umutekano w’u Rwanda ugomba kubahwa- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko inyungu z’umutekano w’u Rwanda zigomba guhabwa agaciro kandi zikubahwa.
Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, ubwo yakiraga Umudepite uhagarariye Tottenham akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza, David Lammy.
Perezida Kagame yashimangiye agaciro k’umutekano w’u Rwanda mu gihe umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kugira ingaruka ku Rwanda.
Ni mu gihe kandi u Rwanda rwahisemo gufata ingamba z’ubwirinzi nyuma y’uko Leta ya Congo ihisemo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugambi wagutse wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wahishuwe na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wongereye abasirikare n’intwaro ku mupaka w’u Rwanda.
Ibiganiro yagiranye n’intumwa y’u Bwongereza byibanze ku mubano w’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza ukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye, cyane ko u Rwanda ari umunyamuryango w’imena w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Nanone kandi bagarutse ku ngamba zo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abayobozi bombi bagarutse ku kuri kuri mu gihugu cy’abaturanyi, aho Perezida Kagame yashyize umucyo ku kuba u Rwanda rwariyemeje gushyigikira amahoro ariko inyungu zarwo z’umutekano zigomba kubahwa kandi zigahabwa agaciro.
Perezida Kagame yashimagiye kandi agaciro ko gushyigikira urugendo nyafurika rw’amahoro rwatangijwe ku mugabane w’Afurika rugamije ku kubaka igisubizo kirambye ku ntambara zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Kuri uwo munsi kandi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na David Lappartient, baganira ku gufungura Santeri y’Akarere y’Ishyirahamwe ry’Amagare (UCI).
Iyo gahunda yitezweho gufasha nk’ikigo cy’amahugurwa yo kuzamura impano z’abakinnyi b’amagare mu Rwabda, muri Afurika n’ahandi.
Baganiriye ku mahirwe ya Tour du Rwanda mu guteza imbere no kuzamura iryo rushanwa mu kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.