Connect with us

NEWS

Umusore yafashwe atahanye Ukarisitiya Ntagatifu yibye muri Kiliziya

Published

on

Umusore witwa Enock Masala w’imyaka 19 yafashwe n’abarinda Kiliziya ya Ifakara iherereye mu gace ka Ifakara-Morogoro muri Tanzaniya nyuma yo gushaka gutahana Ukarisitiya Ntagatifu. Ibi byabaye nyuma y’uko yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.

Masala yabisobanuye avuga ko atari Umugatolika, kandi ko yagiye gufata Ukarisitiya atazi ko ari ikosa kuyitahana. Yagize ati: “Nabonye abandi bakirisitu batonze umurongo barimo bazihabwa nanjye ndayifata, ariko sinari nzi ko ngomba kuyitamira.”

Mu gihe yabazwaga impamvu yaje muri Kiliziya kandi atari Umugatolika, Masala yavuze ko atari azi imihango y’idini Gatolika. Padiri Mukuru wa Kiliziya ya Ifakara, Marcus Mirwatu, yamaganye icyo gikorwa cy’uwo musore, avuga ko ibikorwa byo kwiba ibintu bitandukanye muri Kiliziya bimaze kwiyongera, birimo ibikoresho byo gucuranga umuziki, imikeka, n’Ukarisitiya Ntagatifu.

Padiri Mirwatu yavuze ko bataramenya neza intego y’aba bantu binjira muri Kiliziya bagatwara Isakaramentu. Yongeyeho ko Kiliziya ikomeje gukaza ingamba zijyanye no kuyirinda cyane. Ati: “Ntituzi intego aba bantu bafite kuri Kiliziya, ku bw’ibyo nasabaga ko uwo musore yakomeza gukurikiranwa, hakamenyekana impamvu y’ibyo bikorwa yakoze.”