Connect with us

NEWS

Umusore yabengeye umugeni muri Kiliziya

Published

on

Muri Tunisia, inkuru itangaje yakongeje impaka ku mbuga nkoranyambaga: umusore yabenze umugeni we bageze ku ruhimbi muri Kiliziya bagiye gusezerana, kubera amagambo ya nyina wamunenze avuga ko umugeni ari mugufi kandi atagaragara neza ku buryo atakwiyongera mu muryango.

Ikinyamakuru Latintimes cyatangaje ko nyina w’uwo musore, wari warabonye amafoto gusa y’umugeni Lamia Al-Labawi, atigeze amubona imbona nkubone.

Ku munsi nyirizina w’ubukwe, uyu mubyeyi abonye umugeni, yananiwe kwihangana atangira kuvuga ko atamwemera nk’umukazana.

Uyu mubyeyi yashimangiye ko Lamia ari mugufi cyane, atagira ubwiza buhagije, ndetse asaba umuhungu we guhagarika ubukwe.

Mu gihe umugeni yari ahagaze iruhande rw’umusore ashimishijwe no gusezerana n’umukunzi we bari bamaze imyaka ine bakundana, umusore yihanaguye amarira mu maso, afata icyemezo cyo kuva ku ruhimbi, ajyana na nyina, asiga umugeni wenyine.

Nyuma yo gusigara wenyine, Lamia yasangije inkuru ye ku mbuga nkoranyambaga, asobanura uburyo yari yiteguye ubukwe wenyine kubera ko ari imfubyi. Yavuze ko ibyo byamubayeho byamuciye intege, cyane ko yumvaga amagambo mabi y’abantu bamunengaga.

Lamia yagaragaje akababaro ku mafaranga menshi yari yashoye mu myiteguro y’ubukwe, n’ikimwaro cyo kongera guhura n’abantu nyuma y’ibyamubayeho.

Nyuma y’inkuru ye, abantu benshi bamwandikiye ubutumwa bwo kumukomeza. Umwe yagize ati:
“Nta mugabo watakaje; watakaje ikintu cyari kuzakuzanira umuvumo mu buzima bwawe bwose.”

Undi yongeyeho ati: “Ubwiza buba mu maso y’ureba. Uri mwiza kurusha uko uwo musore yabonaga.”

Lamia yashimiye abantu bose bamwoherereje ubutumwa bumuhumuriza, avuga ko ashimishijwe n’ubufasha bwa benshi mu bihe bikomeye yari arimo.

Iyi nkuru yatumye abantu benshi bagira icyo bavuga ku mibanire y’abakundana n’uruhare rw’ababyeyi mu byemezo bafata. Bamwe bashyigikiye icyemezo cy’uwo musore cyo gukurikiza nyina, mu gihe abandi bamaganye ukuntu umubyeyi yivanze mu rukundo rw’umwana we, bikarangira umusore asize umukunzi bari bamaze igihe bakundana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *