Published
3 weeks agoon
Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, mu Karere ka Rusizi, hafungiye Hagenimana Silas, umusore w’imyaka 28, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 3 amushukishije igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100.
Umuturanyi w’umuryango w’uyu mwana avuga ko byabaye mu masaha ya saa tatu z’igitondo ubwo ababyeyi be bari bagiye guhinga, bakamusiga mu rugo. Nyina atashye, umwana yamusanganije amakuru ko yahuye n’ubugizi bwa nabi bwa Silas, anamuha igiceri nk’ikimenyetso cy’ibi yakoze.
Ati: “Simenya neza niba uyu mwana yasizwe wenyine cyangwa hari abandi bana bamuherekeje. Ababyeyi ntibari kure y’urugo, ariko uyu musore yaraje akamushuka.”
Yakomeje avuga ko umwana atigeze arira cyangwa ngo atabaze ku buryo abantu bamwumva, kandi gusiga abana bato mu ngo bonyine ngo ni ibisanzwe muri ako gace, banga kubajyana mu mirima.
Nyuma yo kumva ibyo umwana yavuze, umubyeyi we yihutiye kureba Umujyanama w’ubuzima, maze bahita bajyana umwana ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo. Nyuma y’isuzuma, yoherejwe ku bitaro bya Mibilizi, aho basanze koko yasambanyijwe. Umubyeyi yahawe inyandiko zo kumushyikiriza RIB, Sitasiyo ya Nyakarenzo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Ntawizera Jean Pierre, yemeye aya makuru avuga ko Hagenimana Silas yafashwe ari aho yari ashinzwe kurinda ku mashini isya imyaka, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira. Yahise ashyikirizwa RIB.
Yagize ati: “Uyu musore yari asanzwe ari ku rutonde rw’abasore b’igihazi bananiranye mu Murenge, abakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge no kugira imyitwarire mibi. Twatunguwe no kumva ko yakoze iki cyaha gikomeye.”
Ntawizera yongeyeho ko bashimira umubyeyi watanze amakuru, yirinda kugerageza kumvikana ku cyaha nk’iki, akanenga ababyeyi basiga abana bato mu ngo bonyine aho kubajyana mu marerero. Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi, avuga ko uzikora aba yishyira mu kaga.
Si ubwa mbere ikibazo cyo gusambanya abana kivugwa mu Murenge wa Gashonga, kuko hashize igihe gito undi musore afungiwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 amwizeza kumugira umugore.