Connect with us

NEWS

Umusore w’imyaka 21 yarohamye mu Kivu amaze kubatizwa arapfa

Published

on

Iradukunda Anastase w’imyaka 21 yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa nyuma yo kubatizwa mu mubatizo w’itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge hamwe na bagenzi be 28, we ntiyahise ajya aho bahindurira imyenda.

Umubatizo waberega mu Kagari ka Burimba, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, arohama mu gice cy’Akagari ka Mataba kegeranye n’aka  Burimba.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe na Superintendant wa Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge ibarizwamo, Rév.Past Habiyambere Céléstin, avuga ko, nubwo yari yarandikiye Paruwasi zose kugira yorudani zibatirizamo, hari paruwasi zari zitarazigira n’iyi ya Bushenge irimo, ari yo mpamvu yahisemo kujya kubatiriza mu kivu bariya 29.

Yavuze ko hari mu ma saa yine n’igice, ubwo hari hatanzwe amabwiriza ko umaze kubatizwa asanga umubyeyi we wa batisimu n’uw’umubiri mu kazu kabugenewe agahindura imyenda, kuko hari amakolari aririmba, n’indirimbo zindi zaharirimbirwaga, agasanga abandi.

Ati’’ Uyu musore ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Mudugudu wa Banda, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma, wakoraga akazi ko mu rugo ku mubyeyi w’umupfakazi wo mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge muri Nyamasheke, akimara kubatizwa na bagenzi be 2, bo bagiye guhindura imyenda we ntiyajyayo, abari bahamutegerereje ntibamubona.’’

Avuga ko we n’abo bandi 2 bibese bagenzi babo bajya ku mwaro wo mu Kagari ka Mataba, ababwira ko agiye koga igihe agiteregeje ko abandi bamara kubatizwa, bikavugwa ko atari azi koga, agezemo agitangira koga ahita arohama, bagenzi be bo batogaga baramubura.

Superintendant Rév.past Habiyambere Céléstin akomeza avuga ko amakuru yamenyekanye ubwo pasiteri wabatizaga yari asoje uwo murimo na we yagiye guhindura imyenda, ba bandi bajyanye bazana iyo nkuru y’inshamugongo, yaciye igikuba mu birori, umurezi w’umwana afatwa n’ihungabana rikomeye, n’abandi benshi bari aho bamera nk’abaguye mu kantu.

Ku byerekeranye no kubatiriza mu Kivu, uyu muyobozi avuga ko atari byiza ariko bisanzwe bikorwa kubera ko hari insengero zimwe zitarubaka yorodani, bakaba bari batekereje ko paruwasi itayigira yanjya itira iyifite igihe icyubaka iyayo.

Ati: “Ntiyarohamye kubera umubatizo kuko ataguye mu biganza bya pasiteri wamubatizaga. Yari yabatijwe mu ba mbere.  [….] ahubwo tuzarushaho gucunga kubera isomo ibi bidusigiye, ntihagire uwongera kurohama.’’

Yavuze ko itorero EMLR ryose ryashenguwe n’iyi nkuru mbi ku rugingo rwaryo rushya, bakaba bifatanyije    n’ababuze uwabo muri byose bizakenerwa mu kumushyingura igihe umurambo uzaba wabonetse kuko akenshi ngo uboneka nyuma y’iminsi 3, akaba yabihanganishije,kimwe n’abakirisito bose muri rusange b’iri torero.

Yaboneyeho gushimira inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi n’abaturage bakomeje gushakisha umurambo wa nyakwigendera ngo ushyingurwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba nyakwigendera yaguyemo, Uwamahoro Jean Claude, yavuze ko bakomeje gufasha iri torero gushakisha umurambo we,no gushishikariza amatorero kureka kubatiriza mu Kivu, bakubaka yorudani.

Ati: “Turashishikariza abanyamatorero gushaka yorudani aho kubatiriza mu Kivu kubera impanuka zishobora kuhabera, kuko uretse n’uyu, haba hateraniye abantu benshi bamwe batanahamenyereye, ku buryo kubacunga bigorana, gutaha bose ari amahoro akaba ari amahirwe. Twizere ko bazabyumva bakaturinda impanuka nk’izi.’’

Urugo uwo nyakwigendera yabagamo ngo yari arumazemo imyaka irenga 15 kuko yahageze ari akana gato, umubyeyi babanaga yari amaze kumugurira ikibanza yitegura kumufasha kucyubaka no kurushinga. Umurambo we uracyashakishwa.