Connect with us

NEWS

Umusore w’imyaka 21 Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa

Published

on

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, Ntigurirwa Ezechiel w’imyaka 21 yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa yo mu rugo rwa Sinzabakwira Leonard ufite imyaka 53, mu Mudugudu wa Nyarucyamu III, Akagali ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.

Abaturanyi bavuze ko Ntigurirwa yinjiye mu rugo rwa Sinzabakwira saa mbiri z’igitondo, akoresheje amayeri yo kurira urukuta rw’urugo. Akihagera, yabanje gusohora umufuka urimo amakara, nyuma agaruka mu nzu, ahita afata mudasobwa yo mu bwoko bwa HP ayisohokana. Mu gihe yashakaga gusohoka, yahise afatwa n’abaturage bamushyikiriza Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru, avuga ko Ntigurirwa Ezechiel afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje gukorwa.

Yagize ati: “Ni byo koko, mu ma saa tatu z’igitondo, Polisi yamenyeshejwe amakuru y’uko Ntigurirwa yafatiwe mu cyuho ari kwiba. Uyu musore yafatanwe mudasobwa yo mu bwoko bwa HP 302 na ibilo 20 by’amakara.”

SP Habiyaremye yashimiye abaturage ku bufatanye bwabo na Polisi mu gutanga amakuru ku gihe, bikaba byatumye uyu musore afatwa. Yashishikarije kandi n’abandi gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.

Iyi nkuru ikomeje kuba isomo rikomeye mu kwirinda ibyaha no kubungabunga umutekano mu karere, by’umwihariko binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.