Connect with us

NEWS

Umusirikare yagaragaye akura umwijima mu murambo kugira ngo awurye

Published

on

Umusirikare wa Mali yaciye igikuba nyuma y’aho amashusho ye akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yumvikana avuga ko ashaka gukura umwijima mu murambo w’umuntu kugira ngo awurye.

Muri aya mashusho yatangiye gukwirakwira tariki ya 16 Nyakanga 2024, uyu mugabo wambaye impuzankano y’igisirikare cya Mali agaragara atandukanya umurambo yifashishije umuhoro.

Abasirikare bamukikije na bo bumvikana baseka, bamubwira ko bashaka gusangira na we “ifunguro rya mu gitondo”. Umwe muri bo yamusabye kumuha umutima w’uyu murambo, na we akawurya.

Bikekwa ko umurambo aba basirikare bashakaga kugabana ari uw’umurwanyi w’umutwe w’iterabwoba wa JNIM, wishwe ubwo ingabo za Mali zaburizagamo igitero wari wagabye. Icyakoze, agace byabereyemo n’igihe byabaye ntibivugwaho rumwe.

Igisirikare cya Mali, FAMa, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024 cyatangaje ko cyitandukanyije n’uyu muco wo kurya abantu, gisobanura ko uhabanye n’amahame ngengamyitwarire ndetse n’indangagaciro zacyo.

Cyagize kiti “FAMa yitandukanyije n’aya mashusho kandi irizeza ko ibi bikorwa bihabanye n’amahame ngengamyitwarire, indangagaciro n’imigirire yayo.”

FAMa yasobanuye ko ababishinzwe bari gushakisha amakuru kugira ngo bamenye niba aya mashusho ari ay’umwimerere, hanyuma abasirikare bayagaragaramo bazashakishwe.