Connect with us

NEWS

Umusirikare wa Congo yarasiwe ku mupaka wa RDC n’u Rwanda

Published

on

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarashwe n’abagenzi be ahasiga ubuzima, ubwo yageragezaga kwambuka umupaka wa Congo n’u Rwanda, ahazwi nko kuri Borne ya 12 mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu.

Iyi nsanganya yabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe bwemeje aya makuru, buvuga ko n’ubwo iyi nkuru iteye inkeke, umutekano w’abaturage urinzwe neza kandi nta kibazo gihari.

Nta makuru arambuye yatanzwe ku mpamvu z’uyu musirikare kwambuka umupaka no kuraswa kwe, kandi inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru ntiziragira icyo zitangaza kuri iki kibazo.

Birashoboka ko ibi bifitanye isano n’ubushotoranyi bukunze kugaragara ku mupaka hagati y’u Rwanda na RDC, aho abasirikare ba FARDC, rimwe na rimwe baba basinze, bakwinjira ku butaka bw’u Rwanda barasa cyangwa bakarasanira hagati yabo. Abaturage b’Akarere ka Rubavu bakunze kuvuga ko ibi bibera ku mupaka byabaye inshuro nyinshi, ariko umutekano wabo wagiye ucungwa neza n’inzego zishinzwe umutekano.