NEWS
Umupolisi wishe Abashinwa babiri yakatiwe
Urukiko rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwa Mwene-Ditu ruherereye mu Ntara ya Lomami, rwakatiye Umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica Abashinwa babiri.
Mutombo uzwi nka Méchant Méchant yarashe aba Bashinwa bakoreraga sosiyete Crec 6, tariki ya 1 Mutarama 2025, bapfa inyama z’umwaka mushya. Yahise ahunga, nyuma afatwa n’abashinzwe umutekano.
Igihano uyu mupolisi ufite ipeti rya ‘brigadier en chef’ yakatiwe cyakiriwe neza n’abarimo abakozi ba Crec 6 isanzwe ivugurura umuhanda munini wa RN1, ndetse n’ubuyobozi bw’igisirikare.
Mu gihe Mutombo ategereje igihano, yajyanywe gufungirwa mu kigo cya gisirikare. Yari aherekejwe n’abarimo umuyobozi w’akarere ka 21 ka gisirikare, Gen John Tshibangu.