Connect with us

NEWS

Umunyamerika yatorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika

Published

on

Kiliziya Gatolika yabonye Umushumba mushya nyuma y’amatora y’inteko y’Abakaridinali 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine. Cardinal Robert Francis Prevost, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we watorewe kuyobora Kiliziya, ahita afata izina rya Papa Leon XIV.

Itorwa rya Papa mushya ryatangajwe n’umwotsi w’umweru wazamutse ku gisenge cya Chapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora ryari rimaze iminsi ibiri ribaye. Iri ni ishusho isanzwe mu matora ya Papa, rikimenyetso cy’uko habonetse utsinze.

Amatora yabaye mu byiciro bitanu: kimwe kuri tariki 7 Gicurasi, n’ibindi bine ku ya 8 Gicurasi. Bivugwa ko Cardinal Prevost yabonye amajwi arenga 89  igipimo ngenderwaho kugira ngo umukandida atorerwe kuba Papa.

Cardinal Robert Francis Prevost attends the funeral of Pope Francis in St. Peter’s Square on April 26, 2025 in Vatican City, Vatican. Pope Francis...

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *