Connect with us

NEWS

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS rya Félix Tshisekedi yegujwe

Published

on

Ishyaka UDPS riyobowe na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryafashe icyemezo cyo kwegura Umunyamabanga Mukuru waryo, Augustin Kabuya, ariko we yanga kubahiriza icyo cyemezo.

Iki cyemezo cyafashwe n’inama y’abanyamuryango bashinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’ishyaka ndetse n’abadepite n’abasenateri bahagarariye UDPS mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.

Inama yabaye ku wa 11 Kanama 2024, igamije gukuraho Kabuya ku nshingano ze, ivuga ko yari yarahindanyije ishyaka, agashinjwa kugikorera nk’akarima ke bwite.

Icyakora, nubwo yakuweho ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, Kabuya yagumye kuba umunyamuryango w’ishyaka ndetse n’umudepite ku rwego rw’igihugu.

Déogratias Bizibu Balola, wari Umunyamabanga Mukuru wungirije, yashyizweho nk’umusimbura w’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.

Balola yasabye abanyamuryango ba UDPS gushyigikira Perezida Tshisekedi kugira ngo bashobore kugera ku ntego z’ishyaka, asaba ko habaho ubumwe mu banyamuryango b’ishyaka.