NEWS
“Umuntu ni nk’undi”- Perezida Kagame
Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, yashishikarije Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukomeza umurego mu guteza imbere igihugu cyabo no kwigira ku mateka ya FPR Inkotanyi, uburyo bwo gutekereza, kubaho, n’imikorere ijyanye n’iterambere.
Mu butumwa bwe, Kagame yasobanuye ko FPR Inkotanyi atari gusa izina n’inyuguti eshatu, ahubwo ari politiki ikomeye y’uburyo abantu bakwiye kubaho, bagakora cyane kugira ngo bagere ku iterambere ryo ku rwego rwo hejuru nk’iry’ibindi bihugu byateye imbere. Yavuze ko umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa uwo mu mahanga, afite ubushobozi bwo kugera ku iterambere n’uburumbuke kimwe n’abandi.
Ati “FPR Inkotanyi ntabwo ari ziriya nyuguti eshatu gusa. Ni politiki, ni uburyo bwo gutekereza, ni uburyo bwo kubaho, ni uburyo bw’imikorere ijyanye n’ukuntu abantu bakwiye kubaho, bakwiye gutera imbere, bakagana aho abandi bageze kera ndetse byaba bishoboka tukabanyuraho. Ibyo rero ntabwo twabipfusha ubusa. Cyane ndabibwira mwebwe urubyiruko, mwe mukibyiruka, twifuza kubarera muri yo politiki ya FPR, yo gukotanira umutekano n’amajyambere y’igihugu cyacu.”
Kagame yavuze ko iterambere ryagezweho mu bindi bihugu bidakwiye kuba ikintu cy’agatangaza ku Banyarwanda, kuko nabo bashobora kurigeraho, kandi bashobora no kurenga ibyo abandi bagezeho. Yibukije urubyiruko ko bagomba kugira ubushake n’ubushobozi bwo kwiyumvamo ko nta wundi muntu ubari hejuru cyangwa ufite ubushobozi bwo kubaruta mu ntego no mu byo bakora.
Ati “Umuntu ni nk’undi, haba hano mu Rwanda, haba mu baturanyi, haba i Burayi mu mahanga ateye imbere cyane. Buriya bageze kuri byinshi ariko ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyashoboka. Ni yo mpamvu rero twebwe tunababwira kandi ni ko mukwiriye kumera mwebwe urubyiruko rwa FPR, rw’Abanyarwanda b’ubu. Mukwiye gutinyuka mwebwe, mukareba umuntu mu maso, mukamubwira ko atari Imana yanyu.”
Yakomeje ati “Ntabwo ari bo Mana rwose. Iyo ni yo ngiro, ni yo ntego, ni yo politiki ya FPR, ni yo politiki y’Inkotanyi. Gukotana murabizi? Mugomba gukotana, ni bwo mugera ku buzima mwifuza kugeraho. Nta muntu uzaza ngo adutobangire ibyo twubaka. Ntabwo azabyishimira ikizamubaho.”
Yasabye Abanyarwanda kwitondera no kutemera gushukwa n’abagerageza kubatobangira iterambere. Kagame yasobanuye ko hari abashaka kugumisha u Rwanda mu bukene no kutihesha agaciro, ariko abizeza ko ibyo bintu bitazashoboka igihe cyose Abanyarwanda bazakomeza gushyira hamwe no gukorera hamwe.
Kagame yasoje ashimangira ko ikiruta byose ari ukubana neza n’abaturanyi n’abandi bose babyifuza, ariko kandi bakirinda ko hari uwabasubiza inyuma mu iterambere. Yashimiye urubyiruko n’abandi bose bafite umutima wo gukomeza guteza imbere igihugu, ashimangira ko kubana neza no gukorana n’abandi bitavuze kwibagirwa cyangwa kwirengagiza inshingano zo kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu.
Ati “Hari na bariya rero bakoresha, bake cyane muri twe. Bakabagira ibitangaza. Barabashuka. Buriya bazarinda basaza, bashyiremo umwuka ntacyo bagezeho, ari ibikoresho gusa. Twe rero turebe igihugu cyacu, twirebe, turebane, tumenyane, tumenye ko ibyiza bibaye kuri umwe, bikwiye kugera no ku wundi, kuri twese, bikwiye kugera ku gihugu cyose, bityo tugatera imbere, iby’abandi tukabirekera ba nyirabyo.”