NEWS
Umunsi President Kagame azarahiriraho wamenyekanye
Nyuma yaho urukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko HE Paul Kagame kwariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Kuri ubu itakiki azarahiriraho ikaba yamaze gutangazwa kwari Taliki 11 Kanama 2024, akongera kuyobora u Rwanda muri Mandat y’imyaka 5 irimbere( 2024-2029).
Nk’uko bigaragazwa n’ubutumire buri kugenda bugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ritunira abantu muri uyu muhango wo kurahira kwe ni ubwo ritagaragaza aho ryaturutse ariko amakuru aremeza ko aribyo koko kwaribwo HE.Paul Kagame azarahira.
Uyu muhango wo kurahira kwa President Kagame uzaber kuri Stade Amahoro.
Ni itangazo riri mu cyongereza riragira riti: “ Guverinoma y’u Rwanda igutuniye mu muhango wo kurahira kwa President Paul Kagame uzaba taliki 11 Kanama 2024. Umuhango ukazabera kuri Stade Amahoro.
Komisiyo ya matora NEC yemeje ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99,18%.
Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR/Green Party” bari bahanganye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yagize amajwi 0,50%, mu gihe Umukandida wigenga Philipe Mpayimana n’amajwi 0,32%.
Umuhango wo kurahira kwa President Kagame utegerejwe kuzitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, za guverinoma ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Nyuma y’irahira rya President wa Repubulika, hazakurikiraho kurahira kw’abadepite na guverinoma nshya.
Paul Kagame azongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu (2024-2029).