Connect with us

NEWS

Umunsi Kagame amenyesha amahanga ko agiye guhagarika Jenoside niba ntacyo bakoze

Published

on

Tariki 8 Mata mu 1994 nibwo Gen. Maj. Paul Kagame wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza RPA yamenyesheje amahanga ko agiye gufata icyemezo cyo guhagarika Jenoside yari yatangiye gukorerwa Abatutsi, niba ntacyo akoze.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye byeruye ku wa 7 Mata mu 1994, nyuma y’umunsi umwe indege yari itwaye Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda irashwe. Ubwicanyi bwahise butangira hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 8 Mata 1994, Gen. Maj. Kagame yari yamenyesheje ingabo zose, yahaye amabwiriza abayobozi b’ingabo ko batangira urugamba rwo guhagarija Jenoside.

Ni icyemezo cyatangarijwe ku Mulindi muri Byumba ahari ibirindiro bikuru bya RPA. Cyahise kimenyeshwa abadipolomate b’amahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Aba mbere bahawe inshingano zo guhagarika Jenoside ni abasirikare ba RPA bari muri CND.

Ku wa 28 Ukuboza mu 1993, ni bwo aba basirikare 600 bari bayobowe na Charles Kayonga bahagurutse ku Mulindi ahari icyicaro cya RPA, berekeza mu Mujyi wa Kigali. Iyi batayo kandi yabarizwagamo abandi basirikare bakomeye nka Gen Maj (Rtd) Charles Karamba icyo gihe wari Captain, Jacob Tumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza.

Inshingano z’ibanze z’aba basirikare kwari ukurinda abanyepolitike ba FPR Inkotanyi, bagombaga kwinjira muri Guverinoma.

Ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, ibintu byahise bihindura isura kuri izi ngabo 600 zari zitegereje Guverinoma y’inzibacyuho, maze zitangira kuraswa n’ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru.

Nyuma y’uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi itangiye, aba basirikare bahawe inshingano nshya na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba, wababwiye ko bagomba kuyihagarika.

Iki gihe iyi nzu [ubu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko] bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku wa 11 Mata 1994 ubwo Batayo ya Alpha yabaga mu Karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

Intego yari ukwihutisha urugamba no gutsinda ingabo z’umwanzi no kwirukana Interahamwe zicaga Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ingabo za RPA aho zafataga; zarahatunganyaga zigashaka ahantu hafite umutekano ho gushyira abarokorwaga; bakabashakira ubuvuzi, ibyo kurya, ibikoresho byo kuryamaho no gukoresha, ndetse n’imyambaro yo kwambara.

Muri ibi bikorwa, abasirikare ba RPA batoranyagamo abana n’inkomere zirembye bagashakirwa ubufasha bw’umwihariko. Ibi byakorwaga n’abasirikare bake basigaye barinze umutekano bafatanyije n’abakada. Aba ni bo bakoraga imirimo yo kuvura, gushaka imiti, kubaganiriza no kubahumuriza, no gushaka amakuru y’aho abandi baba bihishe.

Ingabo za RPA muri urwo rugamba rwo kurwanya abicaga; zagendaga zirwana n’Ingabo z’Inzirabwoba n’Interahamwe, zigenda zirokora Abatutsi, zibagarura ahari umutekano.

Muri uru rugamba, hari itsinda ry’abasirikare ryajyaga imbere mu mirwano. Uretse indi mirimo ryakoraga, ryanagendaga rishakisha abarokotse aho baherereye; abihishe mu nzu, abari mu bihuru n’abari ku mihanda.

Abarokorwaga babajyanaga ahabaga hari icyicaro gikuru cya batayo. Aha ni ho baboneraga ibyangombwa byose bakeneye birimo ibyo kurya, imyenda kuko kenshi basangwaga bambaye ubusa, bakabavura, byaba ngombwa bakabajyana mu gace karimo irimo umutekano kabaga karateguwe mbere.

Iri tsinda kandi ryagendaga rireba agace karundanyirijwemo Abatutsi bagombaga kwicwa, rikabimenyesha icyicaro gikuru cya batayo, na cyo kigategura igitero cyo kubarokora.

Abari ku cyicaro gikuru cya batayo babaga bafite inshingano ebyiri. Icya mbere barebaga niba bashobora gufata icyo gice kirimo abantu bagiye kwicwa bakahafata hose, bagakiza abari bagiye gupfa. Urugero nko kuri Stade Amahoro, bateye Remera barayifata bakiza abari muri iyi stade.

Iyo babonaga ari ahantu bigoye kuhafata uwo mwanya, hoherezwaga ingabo mu ijoro zikagenda zikabazana zirwana. Ni uku byagenze kuri Saint Paul, Saint André n’ahandi.

Hari abatasi bagendaga imbere, uretse amakuru ya gisirikare bashakaga bagenda bareba n’aho abakora Jenoside baherereye bagatanga amakuru ariko haba hari icyo bashoboye cyo kurokora Abatutsi bakagikora.

Muri Kigali kuko hari ingabo nyinshi zihanganye haba ku ruhande rwa RPA na Leta ya Habyarimana, ni yo mpamvu ibikorwa byo gushakisha Abatutsi byakorwaga cyane nijoro kuko ku manywa barwanaga, ku mugoroba bagatangira akazi ko kujya kurokora abantu mu bice umwanzi yabaga arimo.

Aborokowe benshi ni uko barokowe; abandi barokotse ari uko Kigali n’ibindi bice mu gihugu bigiye mu maboko y’Ingabo zari iza RPA zarwaniraga guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Tariki 8 Mata mu 1994 nibwo Gen. Maj. Paul Kagame wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza RPA yamenyesheje amahanga ko agiye gufata icyemezo cyo guhagarika Jenoside yari yatangiye gukorerwa Abatutsi, niba ntacyo akoze

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *