Connect with us

NEWS

Umukire utunze imodoka zirenga 25, igorofa mu Mujyi wa Kigali yongeye gufungwa

Published

on

Umukire utunze imodoka zirenga 25, igorofa mu mujyi wa Kigali n’ibindi waherukaga gufungurwa by’agateganyo, bikekwa ko habonetse ibindi bimenyetso atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Niyitegeka ryumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025.

Abakorana na Niyitegeka Eliezer bavuga ko yongeye gutabwa muri yombi ari kumwe n’abandi bari basanzwe bakorana aribo Alexandre Manirabaruta na Nsengimana William.

Abaganiriye na Umuseke dukesha iyi nkuru basanzwe bakorana na bariya, bavuze ko bashobora kuba bajyanwe ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba wa tariki ya 18 Gashyantare 2025.

Umuyobozi wa Site ya Nyanza isanzwe yigishirizwaho imodoka by’umwihariko kubashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, Kubwimana Jean Africa , yavuze ko ko abo yari asanzwe ayobora bafunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangaje ko bafunzwe, RIB iri gukora iperereza

Yagize ati” Nibyo abo bantu(Eliezer,Alexandre na William) barafunze ku byaha bakurikiranweho n’ubugenzacyaha, bifitanye isano n’imikorere yabo n’abo bakorana aho bigishiriza gutwara ibinyabiziga, bategura abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.”

Amakuru yizewe avuga ko Manirabaruta Alexandre wari warashinze ishuri ryigisha imodoka ryitwa I am Golden Driving school, Nsengimana William wari umwarimu wigisha imodoka bose bikekwa ko ari abafatanyacyaha mu gusoresha ikibuga cya leta.

Aba bombi bakaga amafaranga buri modoka igiye gukoresha ikizamini ibihumbi cumi maze amafaranga agera kuri miliyoni 300 bakusanyije mu bihe bitandukanye, iyo bamaraga kuyakira,bayashyikiriza Niyitegeka Eliezer wayoboraga ishuri rya United driving school i Nyanza nawe bigakekwa ko yayakoreshaga icyo ashaka ndetse ko ari yo yakuyemo imitungo yose atunze.

Niyitegeka Eliezer ufatwa nka kizigenza muri aba bafunzwe si ubwa mbere afunzwe akurikiranweho ibisa nk’ibyo kuko ubuheruka yatawe muri yombi dosiye ye iregerwa urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ararekurwa. Icyakora ubushinjacyaha bujurira kiriya cyemezo.

Yari ategereje kuburana ubujurire kuri kiriya cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye aho mu byo aregwa harimo no kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze ibyo aburana we ahakana akavuga ko ibyo atunze yabikoreye.

Tariki ya 17 Gashyantare 2025 yitabye urukiko rwisumbuye rwa Huye asaba ko urubanza rwe mu bujurire kuri kiriya cyemezo rwasubikwa kuko nta bunganizi mu mategeko afite, urukiko rurabyumva rusubika urubanza rwe..

Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Inkuru ya Umuseke.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *