Connect with us

NEWS

Umukecuru w’imyaka 97 yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye

Published

on

Iryoyavuze Julienne w’imyaka 97 wibanaga mu nzu mu Mudugudu wa Kanome, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi, 2024 yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye, bikekwa ko yawuhanutseho akagwa akabura gitabara akarinda ahanogokera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yatangarije Imvaho Nshya ko iby’urupfu rw’uyu mukecuru byamenyekanye biturutse ku muturage wahanyuze ajya mu murima mu gishanga cy’umuceri cya Mugonero kuko ari no hafi yaho, ahageze, arebye munsi y’umukingo abona umuntu w’umukecuru uharyamye, agiye kureba neza asanga ni uwo mukecuru wahapfiriye.

Ati: “Yahise atanga amakuru, tujya kureba niba koko yaba yahanutse kuri uwo mukingo akitura munsi yawo, dusanga ari byo kuko ni akayira kabi cyane kagana iwe, hari ahantu basije ikibanza umukingo barawuhanika cyane, ku buhaname bwa 2,5m, bigoye cyane kuhanyura uri umunyantege nke.’’

Yavuze ko batazi isaha yawuhanukiyeho n’aho yari avuye ariko ko abaturanyi be bavuze ko hari igihe yajyaga akinga inzu, akaba agendagenda byo kurambura amaguru cyangwa akajya kuganiriza abaturanyi, akanagira musaza we w’imyaka 100 baturanye mu Mudugudu umwe na we wibana wajyaga amusanga bakaba baganira, bota akazuba.

Basanze yari yakinze yagiye,ariko batazi aho yari yerekeje. Yapfiriye nko muri 100 m z’aho yari atuye.

Gitifu Uwizeyimana yavuze ko hari igihe uyu mukecuru yajyaga ajya nk’ahantu yataha yagera hariya yaguye cyangwa hafi yaho,kugera mu rugo bikamunanira akaharyama,akahakurwa n’abaturanyi cyangwa abahanyuraga, bakaba ari bo bamujyana mu rugo,agakingura akaryama.

Agakeka ko n’aho yaguye iyo agira nk’abamurandata bitaba byamugendekeye bityo.

Umurenge wa Mahembe ukunze kuvugwamo abageze mu zaburu bibana bapfa mu buryo bw’amayobera cyangwa butunguranye, bamwe bagasangwa mu nzu bapfuye, harimo n’ababa bishwe, ababishe bakabura cyangwa bagafatwa.

Gitifu Uwizeyimana Emmanuel akavuga ko ari ikibazo bazi, kinabahangayikishije cyane.

Ati’’ Ni ikibazo kigaragara ni na byo twaganirije abaturage mu nama twakoze nyuma y’uru rupfu, kuko bigaragara ko abagize imiryango batererana abageze mu zabukuru babo aho kubitaho ngo babasazishe neza.’’Yavuze ko basize babwiye abo mu miryango yabo bari hafi aho,kureba uburyo n’uwo musaza w’imyaka 100 usigaye na we wibana, bamwiyegereza cyangwa bakamuha nk’abana babana kuko basanze ari bo babazaniraga amazi bombi n’ibiryo rimwe na rimwe, ariko icyiza ari uko bamuhora hafi, kugira ngo na we atazapfa hakayoberwa icyamwishe n’uburyo yapfuyemo.

Mu zindi ngamba bafatiye iki kibazo,Gitifu w’Umurenge wa Mahembe Uwizeyimana yavuze ko bumvikanye na ba Gitifu b’Utugari, kubarura abageze mu zabukuru bose bibana, bakareba niba nta miryango bafite yabitaho,basanga bayifite bakayiganiriza ikababa hafi aho kubata bonyine, abatayifite hakarebwa uburyo n’inshuti zabo za kera, abo basengana cyangwa abandi babitaho, imibereho yabo ya buri munsi ikamenyekana