Connect with us

NEWS

Umujyi wa Kigali uri kugerageza uburyo bushya bwo gutwara abagenzi

Published

on

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu muhanda Kabuga-Nyabugogo hari gukorerwa igerageza rya bisi zitwara abagenzi zidategereje ko zuzura, hagamijwe kureba ko ubwo buryo bwashoboka ngo buzatangire gukoreshwa mu gihe kiri imbere.

Iri geragezwa ryatangiye ku itariki 24 Gicurasi 2025. Rizamara ukwezi kose aho riri gukorerwa kuri bisi 10 zikoresha amashanyarazi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko izo bisi zitarenza iminota itatu muri gare zaba zabonye abagenzi cyangwa zitababonye.

Zikora kuva Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo kugeza Saa ine z’ijoro.

Iyo ari igihe cy’abagenzi benshi bwo zisohoka muri Gare ya Nyabugogo zituzuye aho ziba zitwaye abatarenga 63 abandi zikabafata ku byapa byo mu nzira.

Ntirenganya, yavuze ko iryo gerageza rizabafasha kwiga uburyo abagenzi bajya babona imodoka zibatwara batamaze umwanya munini muri gare cyangwa ku byapa.

Ati “Dushaka ko umuntu atakabaye atinda muri gare kandi na wa wundi uri ku cyapa na we yakabaye atahatinda imodoka ikamugeraho irimo imyanya.”

Yongeyeho ko iryo gerageza baritangiriye kuri bisi zikoresha amashanyarazi kuko ari zo zidakoresha amafaranga menshi.

Yakomeje avuga ko nyuma y’iryo gerageza, Umujyi wa Kigali uzasuzuma ibyavuyemo ugatangira kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi kandi badategereje imodoka igihe kirekire, ku buryo umugenzi atazajya ategereza imodoka iminota irenze itanu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *