Connect with us

NEWS

Umuhungu n’umukobwa bavindimwe basezeranye kuzabana akaramata maze bahabwa igihano gikomeye

Published

on

Mu karere ka Mwasa, ho mu ntara ya Simiyu muri Tanzania, Urukiko rwahaye igihano cy’imyaka 20 y’igifungo umusore witwa Musa Shija, ndetse na mushiki we, Hollo Shija, agahanishwa imyaka 30 y’igifungo bazira kuba barashyingiranywe kandi bavukana.

Mu gusoma imyanzuro y’urubanza, urukiko rwagaragaje ko aba bombi bakoze icyaha gikomeye cyo kubana nk’umugabo n’umugore mu gihe bavukana ku babyeyi bombi, ari byo byatumye bahanishwa ibihano bikarishye bijyanye n’amategeko ya Tanzania.

Byatangajwe ko mu mwaka wa 2022, Musa Shija w’imyaka 32 yashakanye na mushiki we Hollo Shija w’imyaka 20, bagatangira kubana nk’umugabo n’umugore mu nzu imwe. Ibi byaje kuvumburwa n’abayobozi maze bituma bakurikiranwa n’amategeko.

Urukiko rwaciriye urubanza rushingiye ku ngingo ya 158, agace kayo ka mbere, ndetse n’ingingo ya 160, agace kayo ka 16, nk’uko Itegeko Nshinga rya Tanzania ryavuguruwe mu mwaka wa 2022 ribiteganya.