Connect with us

NEWS

Umugore yishe umugabo we amukase igitsina

Published

on

Mu gihugu cya Uganda, umugore w’imyaka 28 arashakishwa na Polisi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugabo we, amukase igitsina. Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki 21 Nyakanga 2024, nyuma y’uko uyu mugore aketse ko umugabo we amuca inyuma.

Amakuru aturuka mu kinyamakuru Daily Express avuga ko uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we, Reagan Karamaji, wari ufite imyaka 28. Karamaji yari utuye mu Karere ka Kyotera, mu Mujyi wa Mutukula. Nyuma y’uko umugore we aketse ko amuca inyuma, ibi byaje kubyara amakimbirane.

David Mujaasi, Umuyobozi w’Umujyi wa Mutukula, yemeje ko aba bombi bari bamaze igihe kinini mu rukundo, ariko umugore akeka ko umugabo we amuca inyuma. Yagize ati: “Bashwanye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo bari bavuye mu kabari, umugore afata icyuma agikuye mu gikoni akata igitsina cy’umugabo we.”

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyotera, Hassan Musooba, yatangaje ko batangiye guhiga uwo mugore ngo afatwe, ajyanwe imbere y’ubutabera.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, hari undi mugore witwa Susan Namuganza wakase igitsina cy’umugabo we amuziza kumwiba amafaranga. Uyu mugore yafashwe, ahanishwa igifungo cy’imyaka 15.