Connect with us

NEWS

Umugore yataye uruhinja rw’ukwezi kumwe mu murima w’ibigori

Published

on

Hatoraguwe uruhinja rw’ukwezi kumwe mu murima w’ibigori mu Murenge wa Rubengera, Akagari Ruragwe, Umudugudu wa Nyakabungo, rutoragurwa na Nyirandayambaje Donatha w’imyaka 26 y’amavuko na Uwiragiye Doresa w’imyaka 22 y’amavuko.

Ni uruhinja rwatoraguwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana umubyeyi wihekuye uwo mwana akamuta ariko hari uwo abaturage bakeka ko yamutaye bagasaba ubuyobozi gukomeza gushakisha niba ari we kuko ngo babona abana bombi bari mu kigero kimwe.

Uwiragiye Doresa umwe mu batoraguye aganira na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yagize ati: “Uyu mwana twamutoraguye tuvuye mu kazi mu masaha y’umugoroba, tumenyesha ubuyobozi hanyuma habaho kumujyana ku bitaro bya Rubengera basanga afite ikibazo cy’uburwayi bahita bamwohereza ku Kibuye ari naho ari kugeza ubu.”

Abandi baturage bagaragaje ko guta umwana ari ikibazo gikomeye.

Umwe yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye guta umwana noneho mu bigori, ni igikorwa cy’ubunyamaswa, nk’abaturage hari uwo dukeka kuko afite umwana ungana gutya, ubuyobozi budufashe kumushaka barebe niba ari we.”

Undi yagize ati: “Icya mbere twasaba ubuyobozi ni ugushaka urera uru ruhinja, hanyuma badufashe gukomeza gushaka uwaba yarutaye namenyekana abiryozwe kuko ni igikorwa cy’ubunyamaswa kitaherukaga inaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yabwiye Imvaho Nshya ko uruhinja barutoraguye ndetse ko ubu barujyanye kwa muganga kugira bamenye ubuzima bwe uko buhagaze.

Yagize ati: “Ni byo hari uruhinja rwatoraguwe n’abaturage mu murima w’ibigori, turebesheje amaso ruri mu kigero cy’ukwezi cyangwa kutuzuye neza. Rwahise rujyanwa ku kigo nderabuzima cya Rubengera kugira ngo hamenyekane ubuzima bwarwo uko buhagaze, ndetse turi no gushaka umuryango waruhabwa ngo ururere.”

Nkusi Medard yagaragaje ko ari igikorwa cya kinyamaswa kubona umubyeyi abyara umwana akamwiyambura akamuta, aboneraho gusaba n’abandi kugira umutima wa kimuntu ndetse ahamya ko bari gushaka n’uwaba yataye uwo mwana.

Yagize ati: “Turimo gushaka amakuru mu baturage, tugenda tureba umubyeyi waba warabyaye afite umwana uri mu kigero cy’umwana twabonye, tugenda duhuza amakuru ariko tuganisha ku mwana dufite n’ikigero cye.”

Yakomeje agira ati: “Biteye agahinda kubona umubyeyi ajya ku gise, akabyara umwana yarangiza akamuta ariko turasaba ababyeyi kugira ubumuntu kandi yabona afite ibibazo akihangana kuko ibibazo byose bishobozwa no kwihangana hanyuma bakagana ubuyobozi bukaba bwamufasha gusohoka muri icyo kibazo”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *