NEWS
Umugore yafashwe ari gusambanya ikibumbano
Umugore wari mu bukerarugendo mu mujyi wa Florence yafashwe amashusho ari gusambanya ku gahato ikibumbano cyizwi ku izina rya Bacchus, igikorwa cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’uburakari bw’abaturage.
Amashusho n’amafoto by’uyu mugore byafashwe n’abantu bari aho, bagaragaza umugore w’imyaka 32 utaratangajwe amazina, asambanya ikibumbano cya Bacchus. Iki kibumbano kizwiho gukurura ba mukerarugendo baturuka imihanda yose y’isi, cyakozwe na Giambologna mu kinyejana cya 16.
Abantu babonye iki gikorwa bavuze ko byababereye nk’ikinamico, ndetse amashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aratuma benshi bakanura amaso. Mu mashusho, uyu mugore yari ahagaze imbere y’ikibumbano asa n’ucyikubaho, agisoma kandi agasunikira cyane ku buryo byagaragaraga ko ari igikorwa cy’urukozasoni.
Abataliyani benshi bashinje uyu mugore kwangiza umuco wabo ku bushake, bamusabira igihano gikomeye. Uwitwa Patrizia Asproni wo mu muryango Cultural Heritage Organization yavuze ko hakunze kugaragara ba mukerarugendo batubaha umuco wabo, bityo Leta igomba kugira icyo ikora ngo isomo ritangwe.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Florence, Antonella Ranaldi, yemeje ko bakeneye ba mukerarugendo, ariko bifuza ko bubaha umuco waho. Yagize ati, “Ba mukerarugendo bahawe ikaze rwose ariko na none bakwiriye kubaha ibibumbano byacu, byaba ari iby’ukuri cyangwa ibyiganano, ntidushaka abasenya umuco wacu.”
Iki gikorwa cy’uyu mugore cyateje uburakari bwinshi, ndetse abaturage barimo gusaba ko ahanwa mu buryo bwiswe ‘Zero Tolerance’ kugira ngo hatazagira undi ugerageza gukora ibintu nk’ibi ku byamamare mu bijyanye n’umuco by’u Butaliyani.