NEWS
Umugabo yishwe n’itaka ryamugwiriye aryiba ngo ahome inzu ye
Gasore Simeon w’imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze yagwiriwe n’itaka ubwo yibaga iryo guhomesha inzu ye ahita ahasiga ubuzima.
Bivugwa ko ko byabaye mu gihe cya saa tanu z’amanywa yon kuri uyu wa 19 Mutarama, ubwo iki kirombe abaturage babonaga kiriduka, bakabona kumenya ko harimo umuntu wacukuraga.
Umwe muri aba baturage witwa Muhirwa Eric, yagize ati: “Gasore ikirombe cyamugwiriye yacunze inzego zishinzwe kurinda umutekano w’iki irombe kubera ko gikomye, yishoramo agiye gushaka itaka ryo guhoma inzu, cyamuridukiye ahita apfa dutegereje ko inzego ziza zikadufasha kumukuramo ariko nta cizere kuko n’ubushize hari abagore cyahitanye.”
Mukankusi Epiphanie we avuga ko kurenga ku mabwiriza no kudapfa kubona itaka ryo muri kariya gace, ari byo byatumye Gasore yicwa n’ibitengu byo mu kirombe.
Yagize ati: “Ubundi muri kano gace k’Ibirunga gupfa kubona itaka ryo guhomesha inzu cyangwa se kubumbamo amatafari ni ikibazo, ubwo rero ni yo mpamvu usanga abagabo bacu bishora mu birombe mu buryo butemewe n’amategeko. Ariko nanone ntibikwiye ko bakomeza kwiyahura mu birombe byabashyira mu kaga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Manzi Jean Claude, na we ashimangira ko Gasore yaguye muri kiriya kirombe gikomye arenze ku mategeko.
Asaba abaturage gukurikiza amabwiriza kandi bakarinda ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Ni byo koko natwe tubimenye mu kanya ko uwitwa Gasore Simeon mu gihe cya saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, agiye gucukura itaka ryo guhoma inzu mu kirombe gikomye kubera ko umutekano w’aho utizewe hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Yakomeje agaragaza ko bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rubafashe gukuramo umurambo no gukomeza iperereza ricukumbuye ku rupfu rwe.
Iki kirombe si ubwa mbere kigwiriye abaturage, kikaba kimaze imyaka isaga ibiri gifunzwe, ariko bamwe mu baturage bakaba bakomeza kujyamo bihisha ubuyobozi.