Connect with us

NEWS

Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umugore w’umuturanyi

Published

on

Kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, hafungiye umusore witwa Niyibizi Jean Pierre w’imyaka 27, ukurikiranyweho gufata ku ngufu umugore witwa Niringiyimana Vestine w’imyaka 23.

Niyibizi ni uwo mu Mudugudu wa Karebero, Akagari ka Rundoyi, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, naho Niringiyimana Vestine wo mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Rundoyi, yamufatiye hafi y’ikiraro cya Rugaragara bari bahuriyeho umugore ataha.

Uwatanze amakuru, yavuze ko uyu mugore wari uvuye gusura imiryango ye, ataha mu ma saa moya z’umugoroba, ageze hafi y’ikiraro cya Rugaragara, mu Mudugudu wa Karebero, ahura n’uyu musore, yegera uwo mugore nk’umusuhuza umugore amuhereje ukuboko, undi ahita agushikanura,baragundagurana,umusore amurusha imbaraga, amushyira hasi ni ko kumufata ku ngufu.

Ati: “Uyu mugore afite umugabo bashakanye byemewe n’amategeko,bamaranye igihe gito kuko umugobo we afite imyaka 22 gusa.

Batuye mu Kagari kamwe n’uriya musore wigize igihazi, tunakeka ko afata ibiyobyabwenge kuko n’uko kumufata ku ngufu iyo aba atabifashe, hananyura urujya n’uruza rw’abantu ku buryo uyu mugore yari kubona abamutabara, bitaba byarageze aho amurusha imbaraga akamufata ku ngufu.’’

Avuga ko umugore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bitenga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Murunda kuri Isange One Stop Center,ko ibyakurikiyeho batabimenye kuko ngo ibimenyetso babonye babiha RIB, akaba ari yo ibimenya, bo nta kindi bamenya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre, yemereye Imvaho Nshya ayo makuru, avuga ko aho bimenyekaniye, bihutiye kugeza kwa muganga uwafashwe ku ngufu no gushakisha uwakekwaga, cyane cyane ko uwafashwe ku ngufu yari yamumenye,atamushidikanyaho, umusore arafatwa atabwa muri yombi.

Ati: “Ni byo, uwo musore yari yabanje kubura,arashakishwa kugeza abonetse ubu ari kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango. Umugore yagerageje kwirwanaho, kuko bwari bwije nta n’umutabara, uwo musore amurusha imbaraga, umugambi we awugeraho, ariko ubwo yafashwe azabiryozwa. Tukihanganisha umugabo w’uyu mugore bibaye bataramarana igihe kinini.”

Avuga ko iryo ari ihohotera rikabije kuko gusagarira umugore wigendera, ufite umugabo we ukamufata ku ngufu ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Bisangabagabo yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, abo babona bagaragaza imyitwarire mibi bakabavuga hakiri kare, bagafatwa bakaganirizwa bataragira byinshi bangiza ku mutekano w’abaturage n’ibyabo.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *