Connect with us

NEWS

Umugabo ukekwaho kwica abagore 42 abatemaguye, akabahambira mu mifuka akabajugunya yatawe muri yombi na Polisi

Published

on

Polisi ya Kenya yataye muri yombi umugabo bivugwa ko ari umwicanyi ruharwa, ukekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rukabije rw’abagore icyenda, aho imibiri yabo yatemaguwe yabonetse muri ahacukurwaga kariyeri hatagikoreshwa hari hasigaye hajugunywa imyanda.

Jomaisi Khalisia w’imyaka 33, yafashwe n’abapolisi mu kabari mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, ubwo yari arimo kureba umukino wa nyuma wa Euro. Khalisia yemeye ko yishe abagore 42 kuva mu 2022, harimo n’umugore we bwite.

Ubwo Khalisia yafashwe, Mohamed Amin, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza ku byaha (DCI), yatangaje ko uyu mugabo yiyemereye ko yashutse, yica kandi ajugunya imirambo y’abagore 42 aho bajugunywe, bose bishwe hagati ya 2022 ndetse no ku wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2024.

Umutekano muri Kenya wanyeganyejwe cyane nyuma y’uko umurambo wa mbere wari washwanyagujwe wabonetse ku wa Gatanu muri kariyeri ya Mukuru i Nairobi. Ibi byatumye abaturage bagira ubwoba n’uburakari bwinshi. Khalisia yagejeje abapolisi aho yabaga nko muri metero 100 uvuye aho icyaha cyakorewe.

Polisi yeretse itangazamakuru bimwe mu bintu bivugwa ko byakuwe mu nzu Khalisia yabagamo, birimo terefone 10, mudasobwa igendanwa, indangamuntu n’imyambaro y’abagore. Basanze kandi umuhoro bikekwa ko wakoreshwaga mu gutema abahohotewe, n’imifuka icyenda yakoreshwaga mu gutunda imirambo.

Polisi ivuga ko abishwe bari hagati y’imyaka 18 na 30 kandi bose bishwe mu buryo bumwe. Bakomeje kubaza ukekwaho icyaha kugira ngo bamenye icyateye ubwo bwicanyi kandi ko azashyikirizwa urukiko ku wa Kabiri.

Iki kibazo cy’ubwicanyi cya Khalisia cyahungabanyije cyane abaturage ba Kenya, by’umwihariko abatuye i Nairobi. Polisi ikomeje gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyatumye Khalisia akora ubu bwicanyi ndengakamere ndetse no kugira ngo hatangwe ubutabera ku bazize ubu bwicanyi.