NEWS
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie ari mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo za Jordanie (CJCS-JAF), Maj Gen, Yousef A. Al Hnaity, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025,yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Mu rugendo rwe ari mu Rwanda, yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda.
Ibiganiro byabo byibanze ku kureberahamwe ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi . U Rwanda na Jordanie bisanzwe ari ibihugu by’inshuti.
Muri Gashyantare umwaka ushize, U Rwanda na Jordanie byasinyanye amasezerano agamije gusangira ibitekerezo mu bya politike, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi.
Muri uwo mwaka kandi Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye bagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Jordanie.
Icyo gihe kandi hasinywe amasezerano akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, n’ubufatanye mu zindi ngeri z’ibikorwa by’umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.