Connect with us

NEWS

Umucungagereza w’umugore yagaragaye ari gusambana n’imfungwa muri gereza

Published

on

Mu Bwongereza, inkuru iri guca ibintu ni iy’umucungagereza w’umugore wafashwe amashusho ari gusambana n’imfungwa ashinzwe kurinda mu kumba yari ifungiwemo, byatumye ahita atangira gukorwaho iperereza.

Aya mashusho yafashwe n’indi mfungwa yari itunze telefoni mu buryo butemewe. Mu gufata ayo mashusho, iyi mfungwa yayafashe yagize iti: “Uko niko twibereyeho muri Wandsworth.”

Abapolisi ndetse n’abayobozi ba gereza bari gukora iperereza kuri aya mashusho y’iminota isaga ibiri yafatiwe muri gereza ya kabiri nini mu Bwongereza iri mu majyepfo ya London.

Gereza HMP Wandsworth ntabwo aribwo bwa mbere iciye ibintu kuko no mu mpeshyi ishize nabwo imfungwa yitwa Daniel Khalife yaje kwihisha mu ikamyo igemura ibiryo iratoroka, bayishakisha uruhindu.

Kubera ibyagaragaye muri iyi video, benshi bari gutera rwenya ku rubuga rwa X ko iyi atari gereza kuko izi mfungwa zihabwa ifunguro gatatu ku munsi, zireba TV uko zishaka, ndetse byanarimba zikanasambanya abacungagereza.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2013, abacungagereza barenga 80 barirukanwe abandi barahanwa kubera kugirana imishyikirano n’abagororwa.