Connect with us

NEWS

Umubare w’Abasirikare ba FARDC baguye mu mirwano na M23 i Goma wamenyekanye

Published

on

Imiryango mpuzamahanga ikora ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko nyuma y’agahenge katangajwe na M23, hatangiye ibikorwa byo gushyingura abapfiriye mu mirwano y’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR bari bahanganyemo na M23 i Goma, aho byatangajwe ko iyo mirwano yaguyemo abasaga 2500 bo ku ruhande rwa FARDC.

Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wafashwe na M23 ku wa 26 Mutarama 2025, ingabo za Leta, FARDC, Wazalendo iz’u Burundi, abacancuri n’abandi bayabangira ingata.

Gusa abageze mu Mujyi wa Goma ukimara gufatwa na M23 basanze byinshi mu bikoresho bya gisirikare bya FARDC, birimo imodoka z’intambara, imbunda n’ibindi byandagaye ku mihanda, mu gihe abaturage bamwe bari bahunze abandi bagumye mu nzu zabo bategereje amaherezo.

Kureba muri izo modoka ufite umutima woroshye ntibyari gushoboka kuko hari hakirimo imirambo y’abazikoreshaga barasiwe ku rugamba, abarurokotse bagakiza amagara yabo.

Imibare ya Loni igaragaza ko ababarirwa mu 3000 ari bo bishwe mu ntambara yagejeje ku ifatwa rya Goma.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, abinyujije kuri X kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, yatangaje ko imibare y’abaguye mu ntambara Leta iri gutangaza irimo ibinyoma.

Ati “Abarenga 2500 ni bapfuye [i Goma] ni abarwanyi ba FARDC, FDLR, Wazalendo na Wazalendo”

Ubwo M23 yari imaze gufata umujyi wa Goma, abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda babwiye IGIHE ko bisanze bagoswe na M23 impande zose bakabona nta yandi mahitamo basigaranye uretse gushaka uko bagera mu Rwanda.

Ati “Ingabo zirinda Goma zari ku kibuga cy’indege, ariko ayo mayeri y’urugamba ntasobanutse, ni gute twari kujya ku kibuga cy’indege mu gihe umwanzi yazengurutse Goma yose yatangiye kurasa? Ntabwo twari kurinda ikibuga cyazengurutswe! Ubwo umwanzi yarasaga twahise tugira inkomere nyinshi tunapfusha abantu benshi. Njye maze kubona ko bari kuturasa nahise mbona ko ibintu atari amahoro.”

Kuva amasasu yatuza i Goma, abari bavuye mu byabo batangiye gutaha ndetse n’imirimo irasubukurwa bisanzwe. Mu bindi bice byigaruriwe na M23 na ho abari barashyizwe mu nkambi z’imbere mu gihugu batangiye gusubira mu byabo.

Kanyuka kandi yahamije ko “abari bavuye mu byabo batangiye gusubira mu ngo zabo” yongeraho ko inkambi nyinshi nta bantu bakirimo.

Nk’urugero inkambi ya Kanyarucinya yamaze gufungwa kuko abaturage bose bari bayirimo basubiye mu ngo zabo muri teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru avuga ko M23 yakoze ibishoboka igashyiraho uburyo bwo gutwara abantu ibavana mu nkambi ya Mugunga bataha iwabo i Masisi.

Abasesenguzi bemeza ko Loni isanganywe ingabo za MONUSCO mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu 1999 yasaga n’ishyigikiye umutekano muke mu karere ku buryo ubu iri kugoreka ukuri kw’ibihabera kugira ngo igaragaze impamvu hagikenewe ubutumwa bwayo muri RDC.

Magingo aya abakozi benshi b’Amashami ya Loni bahunze u Burasirazuba bwa RDC banyuze ku mupaka w’u Rwanda i Rubavu berekeza i Kinshasa n’ahandi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *