NEWS
Umubare w’Abaguye mu Impanuka Yahitanye Abari Bagiyeye Kwamamaza Kagame i Huye
Abantu bagera kuri bane bapfuye abandi barakomereka mu mpanuka y’imodoka yagonze abantu benshi bari mu muhanda bajya kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, mu karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda.
Mu ijambo rye muri ako karere, Paul Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba ko hakorwa ibishoboka impanuka zikagabanuka muri ibi bikorwa.
Ibinyamakuru mu Rwanda bisubiramo umuvugizi w’igipolisi, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku wa kane ubwo abantu bagongwaga n’imodoka ya Toyota Coaster bagiye mu bikorwa byo kwamamaza.
Ishyaka FPR-Inkotanyi rivuga ko abantu barenga ibihumbi 300 bahuriye mu karere ka Huye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida waryo, Paul Kagame. Icyo gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo munsi y’urusengero rwa ADEPR, aho bisi yari itwaye abantu bavaga mu Karere ka Nyaruguru yahise igonga abo banyamaguru kuko umuhanda warimo abantu benshi, maze abagabo babiri n’abagore babiri bahita bitaba Imana.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko abantu bane bahise bapfa, abandi bane nabo barakomereka, bahita bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Huye (CHUB), mu gihe umushoferi wari utwaye imodoka yahise atoroka akaba ari gushakishwa.
Iyi mpanuka ikurikiye iyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’igihugu, aho abantu babiri bapfiriye mu mubyigano w’abarimo gusohoka ahamaze kubera ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.
Iyo mpanuka yahitanye abantu bane mu bari baje kumwamamaza, Paul Kagame yayigarutseho mu ijambo rye mu karere ka Huye, aho yagize ati: “Rwose nagira ngo nifatanye namwe… Abo yahitanye, abavandimwe babo, imiryango yabo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe na bo.”
Kagame yavuze ko nubwo “nta ubuza impanuka kuba”, yasabye ko hakorwa ibishoboka kugira ngo “ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa, twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.”
Yibukije n’impanuka yabaye i Rubavu, aho ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko hapfuye umuntu umwe, Kagame yavuze ko hapfuye “abantu nka babiri”, ati: “N’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo.”
BBC