Uncategorized
Ukurikiranyweho urupfu rwa Tupac yabaye arekuwe
Amazina ye nyakuri yitwa Duane Davis Keith akaba azwi cyane ku izina rya Keefe D warufunzwe by’agateganyo akekwaho kwica uwari rurangirangiranwa mu njyana ya Hip Hop ndetse nanubu akaba agifatwa nabamwe nk’Umwami wiyo njyana ku Isi ariwe Tupac yafunguwe by’agateganyo
Ariko asohoka atanze ingwate igera kubihumbi 750$ nukuvuga arenga miliyoni 850Frw ndetse ayo mafaranga akaba ayo kwizeza urukiko ko atazarutoroka.
Urukiko rwa Las Vegas rwemeje ko uyu Keefe D atanga ayo mafaranga akanashyirwaho akazajya kamwerekana aho azajya ajya hose mu rwego rwo kugirango atazicika ubutabera.
Uyumugabo rero hambere yajyaga yigamba ko yarari kumwe nabarashe nyakwigendera tupac i 11:15 z’ijoro hari ku itariki 7 nzeri 1996 mumuhanda wa Las Vegas Nevada byaje no gukomerera cyane uyu mu raperi kugeza yitabye Imana kuya 13 nzeri 1996 afite imyaka 25 y’amavuko bikababaza benshi mubakunzi binjyana ya Hip Hop hirya no hino ku Isi.
Urukiko rwemeje rero ko uyu Keefe D w’imyaka 60 y’amavuko arekurwa gusa agakomeza gufungishwa ijisho ariwe.