Connect with us

NEWS

Uko umugore wa Ndayishimiye yafungishije Umunyarwanda wacuruzaga ibikomoka kuri peteroli i Bujumbura

Published

on

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye yategetse ko Dushimirimana Protais, umushoramari w’Umunyarwanda wakoraga ubucuruzi bw’ikomoka kuri peteroli i Bujumbura no mu bindi bice by’iki gihugu, afungwa.

Amakuru yizewe dukesha  IGIHE nuko Dushimirimana Protais yafunzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025. Afunganywe n’umunyamategeko we, Ciza Felicien muri Gereza ya Mpimba iherereye i Bujumbura.

Gufungwa k’uyu mushoramari bifitanye isano n’ihangana ry’ubucuruzi sosiyete ye ya Dupro International Trade Company (DITCO) imazemo igihe na Sosiyete y’umugore wa Ndayishimiye yitwa Prestige. Izi zombi zikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Ihangana ry’izi sosiyete zombi ryatangiye kugaragara cyane ubwo mu Burundi havukaga ikibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, aho bivugwa ko Angeline Ndayishimiye yashatse kwiharira isoko.

Umwuka mubi hagati ya Angeline Ndayishimiye na Dushimirimana Protais warushijeho gufata indi ntera, nyuma y’uko uyu mugabo atsindiye isoko ryo kugemurira ibikomoka kuri peteroli Minisiteri nyinshi n’ibigo bya leta bitandukanye. Yahigitse Prestige y’uyu mugore w’Umukuru w’Igihugu.

Ibi byahuriranye n’uko ubwato bwari butwaye ibikomoka kuri peteroli by’iyi sosiyete ya Angeline Ndayishimiye bwafatiwe muri Tanzania, kubera kunyereza imisoro.

Icyemezo cya Tanzania cyo gufatira ubwato bwa Angeline Ndayishimiye benshi bemeza ko kinafitanye isano no kuba Perezida Ndayishimiye yarambuye uruhushya Sosiyete yo muri Tanzania, Inter-petrol uburenganzira bwo gucuruza ibikomoka kuri peteroli i Burundi. Ndayishimiye yabikoze kugira ngo aharire isoko umugore we.

Amakuru yizewe avuga ko Inter-petrol yahagaritswe i Burundi ari iya Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania, aho ayifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi.

Ubwo Dushimirimana Protais n’umunyamategeko we bafatwaga muri Mutarama 2025, bafatanywe na Bella Mukunzi usanzwe ari umufasha wa Dushimirimana.

Bafashwe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi (SNR), babasanze ku cyicaro cy’iyi sosiyete i Bujumbura.

Mu itangazo Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’Intumwa Nkuru ya leta, Léonard Manirakiza, bashyize hanze, bavuze ko Dushimirimana Protais akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli.

Amakuru yizewe ahamya ko inzego z’iperereza zabuze ikimenyetso na kimwe cy’ibi byaha uyu mushoramari ashinjwa.

Umugore wa Ndayishimiye yategetse ko umushoramari Dushimirimana afungwa, amushinja kuba inyuma y’umugambi watumye ubwato bwe bufatirwa muri Tanzania.

Kugeza ubu amakuru yizewe ahamya ko yaba Dushimirimana n’umunyamategeko we nta n’umwe wemerewe kuburana, ahubwo ngo bazarekurwa ari uko Perezida Ndayishimiye n’umugore we babishatse.

Bivugwa ko kandi Angeline Ndayishimiye ashaka kwambura Dushimirimana ikigo cye kugira ngo arusheho kwigarurira ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi.

Kimwe mu bikomeje guhungabanya ubukungu bw’u Burundi muri iki gihe, ni ibura rya peteroli n’amafaranga y’amahanga afite agaciro kanini nk’amadolari ya Amerika.

Ibura rya peteroli ryatumye bamwe mu bafite ibinyabiziga babiparika, cyane cyane mu Mujyi wa Bujumbura, abandi bajya kuyigurira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe iki kibazo cyarushagaho gufata intera, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Col Désiré Nduwimana, muri Gicurasi 2024 yasabye abafite imodoka kutazitonda ku mihanda cyangwa kuri sitasiyo zidafite peteroli.

Col Nduwimana yagize ati “Ntibyemewe na mba gutonda umurongo w’imodoka ku muhanda cyangwa kuri sitasiyo za peteroli uyitegereje. Ni ngombwa ko abayikeneye bamenya sitasiyo bayisangaho.”

Mu kiganiro abavugizi b’inzego z’u Burundi bagiranye n’abanyamakuru mu Ntara ya Rumonge ku wa 28 Werurwe 2025, ikibazo cy’ibura rya peteroli ni kimwe mu byo bavuzeho umwanya munini.

Niyonzima yasobanuye ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, Leta y’u Burundi yatangiye igikorwa cyo gushaka amadolari kugira ngo ishobore kwigurira peteroli bitagoranye.

Ati “Ikibazo cya peteroli kiraje ishinga Leta y’u Burundi nk’uko Abarundi bose kibaraje ishinga. Peteroli burya igurwa mu madolari. Mwumva ko hari igikorwa gikomeye cyo kugwiza amadolari kugira ngo dushobore kuyigurira bitagoranye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi yagaragaje kandi ko mu gihugu hakomeje kuboneka amabuye y’agaciro menshi, asobanura ko mu gihe azaba yatangiye koherezwa mu mahanga, peteroli izaboneka.

Ati “Bantu b’Imana, aho bukera rero kandi si kera, turatangira gusunika amakontineri y’amabuye y’agaciro ashowe avuye mu Burundi kandi ashowe ku izina rya Repubulika. Amadolari azaza, peteroli iboneke.”

Umunyamakuru Norris Nduwimana yabwiye Niyonzima ati “Ariko musobanuye neza Muvugizi wa Leta, muvuze muti ‘Ejo aho bukera zahabu zizatangira gushorwa, peteroli noneho ingorane irangire, ejo aho bukera ni amezi angahe, imyaka ingahe?”

Ntabwo Niyonzima yasubije iki kibazo, ahubwo yagize ati “Erega si zahabu gusa, ni amabuye y’ubwoko bwinshi. None ejo bundi i Murehe ntuzi ko hari abavuze ngo ibyo bintu si byo? Ubu ibya Lithium Abarundi bazi iyo bigeze?”

Murehe ivugwa ni umusozi uherereye mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi. Muri Nyakanga 2024, Perezida Evariste Ndayishimiye yarawusuye, atangaza ko yahabonye Gasegereti yari yarahishwe n’abakoloni b’Ababiligi kandi ko izakiza Abarundi, na bo bajye batanga imfashanyo.

Nduwimana yongeye abaza Niyonzima igihe ikibazo cy’ibura rya peteroli kizakemukira, ati “None ni ryari?” Niyonzima asubiza ati “Iyo rero umugabo yashonje cyane ni ho honyine byagaragaye ko ashobora kubyuka, akabaza umugore ati ‘Ese wa mutsima nijoro washize?’”

Dushimirimana Protais ni umwe mu bashoramari bakomeye i Burundi

Umugore wa Perezida Ndayishimiye yafungishije Dushimirimana Protais
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *