Connect with us

NEWS

Uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Mozambique yasuye u Rwanda rwihishwa

Published

on

Daniel Chapo, ukomoka mu ishyaka Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique, akaba ahabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukwakira, aherutse kugirira uruzinduko rw’ibanga i Kigali, rwibanze ku bibazo by’umutekano muri Mozambique, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nk’uko Africa Intelligence ibitangaza, ku wa 15 Kamena 2024, Chapo yageze i Kigali atwawe n’indege yihariye (Jet Privé) yo muri Afurika y’Epfo, ikaba yari itwawe n’abapilote babiri. Uru ruzinduko rwabaye mu ibanga, kuko ntirwatangajwe na Leta y’u Rwanda cyangwa iya Mozambique.

Chapo yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado. U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi basaga 4,000 muri iyi ntara kuva mu 2021, aho bari mu butumwa bwo guhashya iterabwoba.

Uru ruzinduko rwabaye nta wundi muntu wo muri Perezidansi ya Mozambique cyangwa muri Frelimo uri kumwe na Chapo, uretse abantu babiri bo mu Protocole ye. Amakuru avuga ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Daniel Chapo byakozwe nta bantu b’indi nzego z’umutekano cyangwa abakozi b’urwego rw’iperereza bari bahari.

Mu gihe amatora ya Perezida muri Mozambique agiye kuba, birashoboka ko u Rwanda rushaka kumenya neza ko umutekano wageze muri Cabo Delgado uzakomeza gusigasirwa na leta izatorwa. Ibi biganiro byari n’amahirwe ku Rwanda yo kumenya bihagije Chapo, uyu munyapolitiki ukiri mushya muri politiki ya Mozambique.

Urwo ruzinduko rwa Daniel Chapo ruje mu gihe yagiye no mu bindi bihugu nka Tanzania na Portugal, gusa izo ngendo zatangajwe ku mugaragaro, bitandukanye n’urwo yagiriye i Kigali.

U Rwanda rwafashe inshingano zikomeye mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, bikaba bisanzwe bikomoka ku bucuti n’ubufatanye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

Ivomo:Bwiza