NEWS
Uganda:Umunyarwanda akurikiranweho gufata ku ngufu umwana we w’imyaka 6
Polisi yo mu Karere ka Rukiga muri Uganda yataye muri yombi Twizerimana Fosta, umuturage ukomoka mu Rwanda, akekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 6.
Nk’uko tubikesha Daily Monitor, Twizerimana akomoka mu Kagari ka Kayebe, Paruwasi ya Kigara, mu Murenge wa Kamwezi. Amakuru avuga ko uyu mugabo ari umushumba, akaba yarakoze iki cyaha ku wa Gatanu ushize ubwo yari ari mu isambu agemuramo inka. Yari kumwe n’umugore we, Veneranda Baresirente, w’imyaka 40, hamwe n’abakobwa babo babiri bafite imyaka 2 na 6.
Mu gihe bari mu isambu, Twizerimana yahamagaye abana kure ya nyina wari uri guhinga, yohereza umwana w’imyaka 2 kure hanyuma afata ku ngufu umwana w’imyaka 6. Nyuma yo gukora iki cyaha kibi, yahise amwohereza aho nyina yari ari.
Nyina w’umwana abonye umwana we yicaye wenyine yitegereje abona amaraso ku maguru ye. Nyuma yo kumubaza, umwana yamubwiye ko se yamuhohoteye. Uyu mubyeyi yahise yihutira kubimenyesha Polisi ya Kamwezi. Polisi yahise ita muri yombi Twizerimana imujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukiga kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, Elly Maate, yamaganye iki gikorwa avuga ko ari ubunyamaswa kandi kinyuranye n’umuco, yibaza uburyo umubyeyi ashobora kugirira nabi umwana we mu buryo nk’ubu. Maate yijeje ko ukekwaho icyaha azagezwa imbere y’urukiko nyuma y’iperereza.