Connect with us

NEWS

Udushya twinshi ku munsi wa nyuma kubatanze kandidatire

Published

on

Kuri uyu wa 30 Gicurasi nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora ifunga kwakira kandidatire z’abiyamamaza ku mwanya w’ubudepite n’uwa Perezida gusa hari abayiganye bakora udushya twinshi.

Mugisha Jessy wifuza kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye.

Uyu yaje yambaye ikabutura ndetse n’ingofero isa n’izambarwa n’abarasita.

Mugisha yagaragaje ko yifuza gutinyura urundi rubyiruko ngo rukorere mu ngata abarubanjirije mu rugendo rwo guteza imbere igihugu.

Ku rundi ruhande,Umusore witwa Nsengimana Darius usanzwe ukora akazi ko gucunga umutekano [ubusekerite] muri Kampani yitwa Gardaworld Security yatanze ibyangombwa bituzuye avuga ko bimwe ashobora kuba yabyibagiwe mu rugo.

Uyu mukandida uvuka mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Gatore, asanzwe akora akazi ku busekirite mu mujyi wa Kigali.

Darius yavuze ko kubera kubura umwanya uhagije bitewe n’akazi akora,atabonye ibyangombwa byose.Ngo yabishatse mu gihe kingana n’iminsi 10 gusa.

Undi watangaje benshi n’umugabo witwa Twagirayezu Bertin, utuye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma,waje kuri Komisiyo y’amatora gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko basanga atujuje ibisabwa.

Bitewe nuko uyu Twagirayezu Berthe yari amaze hafi isaha irenga ahagaze ku muhanda, Umunyamakuru w’ikinyamakuru Rubanda.rw yaje ku mubaza icyo agiye gukora na cyane ko uyu munsi ariwo wa nyuma wo gutanga Kandidatire.

Yagize ati” Ubu ntacyo nakora kuko n’ubu undeba nabuze itike insubiza mu rugo, ngiye kugenda ndare muri bene wacu mu Gatsata, nduhuke hanyuma ejo nzabone uko nkomeza urugendo rwange kugeza ngeze Kamonyi”.

Ku rundi ruhande,Komisiyo y’igihugu y’amatora yakiriye kandidatire ya Mbanda Jean, wifuza kuzahatana mu matora nk’umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mbanda yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga kuyobora FERWAFA ariko agatsindwa afite ijwi rimwe.

Mu 2017 yigeze gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu ariko aza kubivamo.

Uyu kandi yakurikiwe na Philippe Mpayimana nawe wifuza kuzaba umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mpayimana Phillipe yabwiye abanyamakuru ko afite ikizere cyuko azatsinda amatora akaba arinayo mpamvu yongeye kuza gutanga kandidature ye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu., ndetse anakomoza kurugendo rutoroshye rwo gushaka imikono 600.

Mpayimana asanzwe ari umukozi wa leta muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu aho ari Impuguke ishinzwe uruhare rw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Ni umwanya yagiyeho mu Ugushyingo 2021.

Mu matora aheruka mu 2017, yiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0,73%. Nyuma yo gutsindwa yashatse no kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2018 ariko nabwo ntiyahirwa n’urugendo.