NEWS
Ubwami bw’Ubwongereza bwaruse u Bubiligi buhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) cyo gutumiza Ambasaderi w’u Rwanda ngo atange ibisobanuro ku byo u Rwanda rushinjwa birebana n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biruta icyemezo gihutiyeho cy’Ubwami bw’u Bubiligi cyo kubogama hirengagijwe ukuri.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Alain B. Mukuralinda, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo nta gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga biracana umubano n’u Rwanda, ariko ibikorwa by’u Bubiligi bwifatanyije na Guverinoma ya RDC bigenda bimenyekana aho bajya gutangatanga basaba guhagarika ubufatanye n’u Rwanda.
Ati: “Nta gihugu kiracana umubano n’u Rwanda. Uyu munsi se ntimwumvise ko u Bongereza bwahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda? Biriya biraruta, aho kugira ngo ufate ibyemezo bihutiyeho ahubwo wahamagara Ambasaderi w’u Rwanda ukamubwira uti dore impamvu tuvuga ni izi n’izi.”
Zimwe mu mpamvu zahimbwe na Leta ya RDC zishingirwaho mu kugerageza gusopanyiriza u Rwanda mu bihugu, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa harimo ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC zifatanya n’inyeshyamba za M23, ko biba amabuye y’agaciro, no kuba ibibazo byose Congo ifite ari u Rwanda rubibatera.
Mukuralinda yavuze ko Ambasaderi wahamagawe yabonye umwanya wo gusobanura ukuri kw’ibyo Congo n’abo bafatanya birengagiza ku bushake kugira ngo bakomeze kuyobya amahanga.
Ati: “Na we [Ambasaderi] arababwira ati ariko dore icyo dushingiraho. Hari FDLR ifatanya na FARDC, hari Perezida wa Congo wavuze ko azatera u Rwanda, mwebwe nk’u Bwongereza mwabivuzeho iki? Ntabwo mubifite se? Dore za disikuru (imbwirwaruhame) ngizi. Iyo mvugo yayishyize mu bikorwa yafatanyije na FDLR, afatanya na Wazalendo, afatanya na SADC amaze kwirukana ingabo za EAC, afatanya n’abacanshuro bavuye mu bihugu byanyu, ayo makuru ntayo mufite? Bati turayafite, na we ati none se mwe hari icyo mwabivuzeho?”
Ku rundi ruhande, Mukuralinda yavuze ko inzira u Bubiligi bwafashe bwirengagije ku bushake, amakuru bufite kandi bukaba bunasobanukiwe ibibera mu Burasurazuba bwa RDC nk’igihugu gifitanye amateka yihariye n’icyo gihugu ndetse n’u Rwanda.
Yavuze ko ahantu henshi RDC yagiye isaba guhagarika ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga, babanje kubaza u Rwanda rukabona umwanya wo kubasobanurira ibyo icyo gihugu kidashaka kwemera.
Ati: “N’aho Abanyekongo bagiye barega, mu mupira w’amaguru, muri Formula One (F1), mu magare (Tour du Rwanda), ahantu hose barahageze. Ariko bose barabaza bati ariko aba bantu batwandikiye murabivugaho iki? Na bo kandi bakikorera iperereza kandi biroroshye amakuru aba ari hanze.”
Ibyo Ambasaderi w’u Rwanda yasobanuriye Leta ya UK
Nyuma yo guhamagarwa mu Biro bishinzwe Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza (FCDO), Ambasaderi w’u Rwanda mu muri UK yatanze ibisubizo bitandukanye ku bibazo yabajijwe.
Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri hakurya y’umupaka w’Igihugu. Ibyo bibazo by’umutekano byigaragaje neza ku wa 26 Mutarama ubwo ibisasu byaraswaga mu Karere ka Rubavu bikica abantu16 abandi 177 bagakomereka, inzu zisaga 300 zigasenyuka, n’ibindi bikorwa remezo n’imitungo bikahababarira.
Yahamirije u Bwongereza ko u Rwanda rukomeje kugarizwa n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’umutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR warashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda muri Kamena 2022, mbere ho ibyumweru bibiri ngo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibarizwa muri COmmonwelath (CHOGM) iteranire i Kigali.
Ati: “FDLR imaze kugaba ibitero birenga 20 ku butaka bw’u Rwanda kandi ubu yamaze kwinjizwa mu ngabo za Congo (FARDC) nk’umufatanyabikorwa wabo w’imena [mu mugambi wo gutera no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda wemejwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.]
Yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no gutanga umusanzu warwo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro ibihamya bifatika bikaba byigaragaza mu kubahiriza amahame yose arimo no kubaha ubundi butumwa.
Arik ngo iyo Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) bufatanyije n’ihuriro ry’Ingabo za RDC na FDLR, abacanshuro n’abandi, biragorana kumenya imbibi zabo aho zigarukira.
Yasobanuye ko M23 atari Abanyarwanda, ahubwo ari Abanyekongo bari mu rugamba rwo kurwanya ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko bwabaye nka virusi, aho Guverinoma yabo yabirebereye ikanabishyigikira, n’Umuryango Mpuzamahanga harimo n’u Bwongereza ukaba ubirebera.
Ati: “Ubwo buhezanguni bushingiye ku ivangutamoko, uyu munsi bumaze kuba ikibazo cy’Akarere kandi ni ingezi ko kirandurwa mu guharanira amahoro n’iterambere birambye mu Karere.”
Yasabye u Bwongereza gushyigikita gahunda y’ibiganiro by’amahoro ya Luanda-Nairobi ishyigikiwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), bukanirinda kwifatanya na RDC yahisemo igisubizo cya gisirikare mu gukemura ibibazo bishingiye ku burenganzira bw’abaturage.
By’umwihariko yagarutse ku gusobanura ingingo z’ingenzi ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere gishingiyeho.
Ati: “Bihabanye n’ibivugwa n’abashaka kwireherezaho abantu, FDLR si umutwe wavuye ku murongo cyangwa ugizwe n’abasaza. Nubwo ari ukuri ko FDLR ifite amateka ahera mu 1994, yakomeje kwisuganya, guhabwa intwaro no kwinjiza abarwanyi bashya nta rutangira, kuko bashyigikiwe na RDC. Gusa ikibazo FDLR iteje si icy’ubushobozi bwayo bwa gisirikare ahubwo ni ugukwirakwiza ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, ari na yo yakongeje ubwicanyi bushingiye ku moko mu myaka 30 ishize.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Busingye Johnston, yavuze ko kutabaza inshingano abayobozi birirwa bakwirakwiza imvugo z’urwango rushingiye ku moko mu Burundi na RDC ari ikibazo gikomeye cy’Akarere.
Yavuze kandi ko isubukurwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC rikwiye kumvikana neza, kuko ryakurikiye icyemezo cya RDC cyo kwirukana igitaraganya Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro (EAC) zari zimaze amezi atandatu zifasha urugendo rwo guhagarika imirwano.
RDC ikimara kwirukana ingabo za EACRF, yahise ikorana n’Ingabo za SADC (SAMIDRC), ingabo z’u Burundi zisaga 10,000, FDLR, abacanshuri b’i Burayi ndetse bakoresha intwaro nyinshi zigezweho mu kugaba ibitero ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo M23 no kugaba igitero ku Rwanda mu buryo bweruye.
Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko FDLR muri FARDC bari barashinze ibirindiro mu Bilometero bitatu uvuye ku mupaka w’u Rwanda, kimwe n’abo bari bafatanyije bose bari begereye umupaka.
Yavuze kandi kuri MONUSCO imaze imyaka 20 igerageza kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ikaba yarareberaga ubwo FDLR yiyubakaga ikongera imbaraga, ikagura ubutaka ikoreraho, ikabona amaboko y’indi mitwe yitwaje intwaro, n’abayobozi abayobozi ba MONUSCO bakaba barivanze na FDLR ku buryo bigorana kubatandukanya.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwahamirije UK ko rwubatse ubushobozi bwarwo mu guharanira umutekano n’amahoro by’abaturage, mu gihe rukomeza no kongera ubushobozi bwo gutanga umusanzu warwo mu guharanira umutekano mu Karere.
Gusa ngo biragayitse kuba umusanzu wa Leta ya RDC ari ukazenguruka ibihugu byose by’i Burayi isabira ibihano u Rwanda, harimo no gusaba ko rwakurwa mu gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro.
Amb. Busingye ati: “Ibyo nta kuntu na mba byagira icyo bitanga mu rugendo rwo guharanira amahoro.”
U Bwongereza bwongeye kwibutswa ko imyaka 30 ishize bugicumbikiye abakekwaho ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abtutsi mu 1994, bakaba barimo kurya imisoro y’Abongereza.
Mu gihe ibindi bihugu byo mu Burengerazuba byaburanishije cyangwa bikoherezwa abakekwa, u Bwongereza bura cyari ijuru rito kuri abo banyabyaha mu Burengerazuba bw’Isi.
U Bwongereza nanone bwasabwe gushyigikira no kugendera mu Murongo washyizweho n’Inama ya EAC na SADC yo gukemura burundu ikibazo cya FDLR.
Ivomo: Imvahonshya